Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma: Batunguwe no gusanga umugabo usanzwe ucunga umutekano yubaraye hejuru y’umurwayi wo mu mutwe

 

 

Abantu benshi batewe n’ agahinda n’ umugabo witwa Claude wo mu karere Ngoma, umurenge wa Remera, akagari ka Kinunga, mu mudugudu wa Nyarugenge yinjira mu rugo rutuyemo abakecuru babiri kuri uyu Wa Mbere 07.10. 2024.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe acunga umutekano muri kompanyi imwe ikorera muri ako karere nk’ uko byatangajwe n’ abaturage bo muri ako gace.

Umukecuru wita Mukarugarama Ernestine w’imyaka 62 yavugije induru arimo atabaza avuga ko asanze umugabo yubaraye hejuru ya murumuna we Mukagatare Marie Goreth w’imyaka 57 .

Uyu Mukarugarama Ernestine urwaje murumuna we aganira na TV 1 ku murongo wa telephone yabyemeje agira ati ”njyewe namwigereyeho ndi kumureba neza,ikariso yari yayimanuye iri ku mavi naho ipantaro yo yari yayivanyemo”.

Abaturage bavuga ko bahageze bagatinya kw’injira ariko bamaze kuba benshi uyu mugabo asohoka munzu yemye arimo afunga umukandara avuga ko uwo yasambanyije yujuje imyaka y’ubukure.

 

Aba baturanyi barasaba ko yabihanirwa mugihe yaba ahamwe n’icyaha ngo kuko iri shyano ridakwiye kujenjekerwa gusambanya uyu mukecuru usanzwe yifitiye ubumuga bwo m’umutwe, Umuyobozi w’umudugudu wa Nyarugenge, Ntibazubugingo Emanuel avuga ko bahise bihutira gutabaza inzego z’umutekano kugeza ubu uwo mugabo akaba ari muri RIB.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kanzayire Console yemereye itangazamakuru ko uyu mugabo wasambanyije uy’umukecuru asanzwe akora akazi ko gucunga umutekano.Umuyobozi wa RIB yavuze ko nta raporo ya muganga irasohoka ariko ukekwa afunzwe hashingiye ku buhamya bw’uwabafatiye mu cyuho.

Related posts