Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Amb. Gen. Nyamvumba yasuye Amavubi muri Tanzania mbere yo gukina na Sudani

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Gen. Patrick Nyamvumba, yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20 mu mwiherero barimo muri kiriya gihugu bitegura irushanwa rya CECAFA rizatanga amakipe azakina Igikombe cya Afurika cya 2025.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X rw’Ishyirahamwe ry’uUmupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, buvuga ko muri uyu muhuro n’aba bakinnyi,  Gen. Nyamvumba ‘yabageneye ubutumwa bwo kubashyigikira no kubifuriza intsinzi bagahesha Igihugu ishema.’

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2024, ni bwo abasore b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 berekeje muri Tanzania aho bitabiriye irushanwa rya CECAFA U20.

Iri ni naryo zitazatanga amakipe abiri azahagararira aka Karere mu Gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20.

Amavubi ari mu itsinda rya mbere hamwe na Tanzania izakira irushanwa, Kenya, Djibouti na Sudani.

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudani tariki ya 8 Ukwakira, rukurikizeho Kenya tariki ya 10 Ukwakira, ruhure na Tanzania tariki 13, mbere yo gusoreza ku gihugu cya Djibouti tariki 15 Ukwakira.

Iyi mikino izaba hagati ya tariki 6-20 Ukwakira 2024, ikazabera ku bibuga bitatu birimo Azam Complex, KMC Stadium na the Major General Isamuhyo Stadium zihereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Amakipe abiri azakina umukino wa nyuma, azahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba mu mwaka utaha wa 2025.

Amb. Gen. Nyamvumba yasuye Amavubi U-20 muri Tanzania
Gen. Nyamvumba asuye Amavubi-20 mu gihe habura amasaha make ngo yisobanure na Sudani mu mukino ufungura
Gen. Nyamvumba yabasabye guhesha u Rwanda ishema
Abasore b’u Rwanda biteguye kwesurana na Sudani

Related posts