Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Batatu babisikanye na babiri mu mwiherero w’Amavubi yitegura Bénin

Abakinnyi batatu bagizwe na Ngabonziza Pacifique, Ndikumana Fabio na Iradukunda Siméon basezerewe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje umwiherero wo kwitegura imikino izahuramo na Bénin, mu gihe Ishimwe Anicet na Mugisha Bonheur “Casemiro” Bakina muri Tunisie batangiye imyitozo.

Aba batatu baseserewe kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukwakira 2024, aho umutoza, Frank Torsten Spittler akomeje akazi ko gushaka abakinnyi 26 azajyana muri Côte D’Ivoire gukina na Bénin mu mukino ubanza.

Nyuma y’igihe bakorana n’abandi, Ngabonziza Pacifique na Iradukunda Siméon ba Police FC, Ndikumana Fabio wa Marines FC basezerewe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje umwiherero wo kwitegura imikino izahuramo na Bénin.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bari bakomeje uyu mwiherero bakoze urugendo rwo kunanura imitsi mu mihanda ya Nyarutarama mu murwa mukuru Kigali.

Nyuma y’aho, ku gicamunsi hakiriwe abakinnyi babiri bashya. Aba ni Ishimwe Anicet ukina muri Olympique de Béja na Mugisha Bonheur “Casemiro” wa Stade Tunisien muri Tunisie.

Aba baje biyongera kuri Manzi Thierry, Ntwari Fiacre, Buhake Clément na Gitego Arthur bamaze kugera mu mwiherero baturutse muri za Shampiyona zo hanze y’u Rwanda.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Bénin bakinire muri Côte d’Ivoire, tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Bénin muri Stade Nationale Amahoro. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Ndikumana Fabio wa Marines FC mu bakinnyi batatu basezerewe!

 

Kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi bananuye imitsi!

Mugisha Bonheur na Ishimwe Anicet bakina muri Tunisie biyunze kuri bagenzi babo!
Ishimwe Anicet yinjiye mu mwiherero

Related posts