Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ingeso abasore benshi bazira iyo bari mu rukundo

Hari bamwe mu bahungu usanga batagira impano yo guhirwa no gukundwa n’abakobwa ndetse n’uwo bagerageje gukundana ntibarambane kubera imyitwarire itari myiza bagira imbere y’abakobwa.

Kumufata nk’abandi mwatandukanye: Umukobwa wese ntakunda umuntu umugereranya n’abandi bakobwa iyo muri kumwe cyangwa mu biganiro mugirana. Aba ashaka ko umwereka ko ari we ukunda gusa kandi abaruta bose.

Kurangarira abandi: Ntukamurangarire muri kumwe cyangwa ngo ugire icyo ubivugaho mukiri kumwe kuko bituma abona ko ufite imitima myinshi.

Umujinya ukabije: Hari abakobwa bazirana n’umuhungu urakazwa n’ubusa cyangwa bagira umujinya ukabije. Iyo uteye gutyo, umukobwa ahita abona ko no mu rugo umugore uzashaka uzajya uhora umushihura, agahitamo ko mutandukana urukundo rutarakomera.

Kugira isuku nke: Iki ni kimwe mu bintu bituma abakobwa batandukana n’inshuti zabo. Aha umuntu yavuga nko kunuka mu kanwa biturutse ku isuku nke cyangwa kugira impumuro mbi y’icyuya kuko udakunda kwiyuhagira.

Kutava aho uri mu mitekerereze: Imitekerereze iri hasi bituma umukunzi wawe agutakariza icyizere bityo akagenda akuvamo buhoro buhoro iteka umukobwa aba yumva umukunzi we yaba umuntu ukunda umurimo kandi akagira ibitekerezo byubaka kuko bigaragaza ko azavamo umugabo nya mugabo.

Igihe cyose ufite umukunzi ujye wirinda kuba wakora ikintu cyose cyatuma uta ibaba imbere ye ahubwo ugaharanira ko waba umugabo w’icyizere kuri we.

Related posts