Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

APR FC ikubutse mu Misiri yageze mu Rwanda yubitse umutwe [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yageze mu Rwanda nyuma yo gutsindwa na FC Pyramids yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, igahita isezererwa itageze mu matsinda nk’uko bihora mu ntego za buri mwaka.

Ahagana mu masaha ya Saa 10:30 zo kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Nzeri 2024, ni bwo abagize iyi kipe bageze ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe.

Ubarebye mu maso ubonamo umubabaro mwinshi no kwirengana bicuza ko batabashije kugera ku ntego iyi kipe itegereje igihe kirekire kuva muri 2003 ubwo yasezereraga Zamalek na none yo mu Misiri nyuma yo kuyitsindira i Kigali ibitego 4-1.

Ni Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, yasezerewe na FC Pyramids mu Marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League iyitsinze ibitego 3-1, biba igiteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi, Pyramids ihita yerekeza mu Matsinda.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Caïro wa Misiri, muri Stade yiswe “30th June Stadium”, maze ibitego bya Mohamed Al Chibi, Fiston Kalala Mayele na Hakim Hafez; biburizano icya Seidu Dauda Yussuf wari wafunguye amazamu hakiri kare.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, APR FC irakomeza kwitegura Shampiyona igeze ku munsi wa kane, aho itarakina umukino n’umwe ibituma ibarizwa ku mwanya wa nyuma ku rutonde kuko nibura buri kipe yabonye inota rimwe.

Ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona, Ikipe y’Ingabo izasura Etincelles ku Cyumweru, tariki 29 Nzeri 2024 kuri Stade Régionale y’i Rubavu yiswe “Umuganda”.

Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert
Tuyisenge Arsèna na Byiringiro Gilbert
Kapiteni Claude Niyomugabo
Seidu Dauda Yussif watsindiye mu Misiri igitego 1
Dushimimana Olivier “Muzungu”

Related posts