Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga n’inyifato ikwiriye APR FC imbere ya FC Pyramids mu Misiri

Ntibikiri mu minsi, amasaha arabarirwa ku ntoki kugira ngo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 muri Stade yiswe “30th June Stadium” mu murwa mukuru Caïro wa Misiri, FC Pyramids yakire Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yo mu Rwanda mu mukino wo kwishyura mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.

Icyumweru kiruzuye neza muri Stade Nationale Amahoro, APR FC ihanganyirije na FC Pyramids igitego 1-1 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri ry’Imikino Nyafurika ihuza amakipe yahize ayandi imbere muri za Shampiyona z’Ibihugu byayo, CAF Champions League ya 2024/2025.

Uwavuga ko uyu musuraro atari impamba ikwiriye Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu by’umwihariko imbere y’Abanya-Misiri bashinzwe muri 2008 bashingirwa ahitwa Beni Seuf, ishingwa yitwaga Al Assiouty Sport izamuka mu cyiciro cya mbere mu Misiri muri 2014.

Bimeze bityo mu gihe, “Amatsinda” amaze kuba intero akaba n’inyikirizo muri iyi kipe yambara Umukara n’Umweru. Kuri ubu uru rugamba rukomereje imbere ya FC Pyramids yitabiriye CAF Confederations Cup inshuro ebyiri hose iviramo muri 1/4 ndetse yitabira CAF Champions League umwaka ushije gusa iviramo mu matsinda; igihe gito itsinze APR FC.

Inyifato ikwiriye APR FC yayifasha kwitwara neza imbere ya FC Pyramids mu Misiri

Ubutumwa iyi Kipe yambara Umukara n’Umweru igenda ihabwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bwakabaye impamba ikomeye n’itabaza riyimurikira kugera igeze ku ntsinzi imbere ya FC Pyramids.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa, APR FC, Gen. Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatanu yasabye abakinnyi b’iyi kipe gusezerera FC Pyramids yo mu Misiri bakinjira mu matsinda ya CAF Champions League nk’uko babyiyemeje.

Nyuma y’aho, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri, Hon. Amb. CG Dan Munyuza yibukije abakinnyi b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ko bagomba kwitwara neza bagahesha u Rwanda bahagarariye ishema, abizeza kubashyigikira muri kiriya gihugu.

Mbere na mbere APR FC ikwiriye kumenya ko yatakaje icyo yari imenyereweho cy’uko idatsindirwa igitego mu rugo mu Marushanwa Nyafurika mu myaka ya vuba aha.

Uretse iki, Abakinnyi ba Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] ntibagomba gutwarwa n’uko iyi kipe yazamuye agahimbazamusyi kagera ku bihumbi 3 by’Amadorali mu gihe basezerera Pyramids FC.

Ni inyongera yo hejuru kuko APR FC mu mukino wa Azam FC basezereye mu ijonjora rya mbere, abakinnyi bari babonye imbumbe y’agahimbazamusyi k’Amadorali 500.

APR FC kandi igomba kwirinda ko Pyramids iyitsinda igitego hakiri kare cyane kuko byatuma ishobora no kuba yanayinyagira nk’uko byageze ku mukino wa 6-1 ubwo iheruka muri uriya Mujyi. Uretse gutsindwa byinshi, na yo ubwayo yatakaza icyizere cyo gukomeza.

Nyuma y’uko Fiston Kalala Mayele yanze ko APR FC isoza umukino ubanza ifite impamba ubwo yishyuraga igitego umukino ukarangira ari igitego 1-1, APR FC irasabwa nibura kwinjiza igitego kugira ngo ibe yakomeza. Ishobora gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no kunganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.

Abakinnyi 11 Darko Novic wa APR FC ashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Pavelh Nzila;

Ba Myugariro: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude [Kapiteni], na Byiringiro Gilbert;

Abo hagati: Seidu Dauda Yussif, Taddeo Lwanga, Mahamadou Lamine Bah;

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Mamadou Sy!

Abakinnyi 11 ba FC Pyramids bashobora kubanza mu kibuga

Mu izamu: Ahmed Naser El-Shenawy;

Ba Myugariro: Mohamed Chibi, Mohamed Sharaf Eldin, Mahmoud Abdelfadil Sharafeldin, Ahmed Saad, na Karim Hafez;

Abakina hagati mu kibuga: Ibrahim Blati Toure, Ramadhan Sobhi Ramadhan Ahmed, na Mohanad Mostafa Ahmed Abdelmonem;

Ba rutahizamu: Mostafa Mohamed Fathi Abdelhamid Mohamed na Fiston Kalala Mayele!

Uyu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Nzeri 2024 mu murwa mukuru Cairo wa Misiri kuva saa Mbiri z’Umugoroba, aho ikipe iza gutsinda uyu mukino w’Ijonjora rya Kabiri ihita yinjira mu matsinda ya CAF Champions League ya 2024/2025.

APR FC na Pyramids barakina umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gtandatu!
Hon. Amb. CG Dan Munyuza yibukije abakinnyi ba APR FC ko bahagarariye u Rwanda, bityo ko bagomba gutsinda!

Related posts