Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Uko yaba yakubabaje kose ,wa mugore we aya magambo ntabwo ugomba kuyabwira umugabo wawe!

Rimwe narimwe hari ubwo umuntu arakara ugasanga umugabo n’umugore mwarakaranije ariko ni ngombwa gucunga umujinya ndetse mugacunga amagambo mubwirana mutitaye kuwakosheje. Ku mugore rero Kenshi hari igihe ahubuka akabwira umugabo amagambo mabi ashobora gutuma umugabo avaho yanga umugore we kubera amagambo akomeretsa yamubwiye

DORE AMAGAMBO UDAKWIYE KUBWIRA UMUGABO WAWE :

1.Ibyo nibyo ushoboye gusa
Ayo magambo Ashoboro gutuma urugo rwanyu rusenyuka mu buryo utazi, kubwira umugabo wawe gutyo ninko kumubwira ko ntakintu ashoboye Kandi abagabo baremwe ku buryo bumva ko babasha, bashoboye ndetse bashobora ibintu byose. Rero ku mubwira ayo magambo bishobora gutuma akora ikintu kibi gishobora ku kubabaza.

2.Nta narimwe unyumva
Kubwira umugabo wawe ko nta narimwe akumva nabyo ni bibi kuko umugabo wawe ashobora kubifata ukundi bityo bigatuma akurakarira cyane.

3.Ninjye ukora byose
Ibi nabyo umugabo wawe iyo ubimubwiye yumva ko ntacyo amaze, ntacyo agufasha mbese ko ntacyo ashoboye, rero ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

4.Ufite ikihe kibazo

5.Aho naho iyo ubwiye umugabo wawe gutyo yumva nkaho uri kumubwira ko yasaze mbese ko ibyo akora atabizi, ni ngombwa ko ucunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

6.Nacyo naba ntari kumwe nawe
Kubwira umugabo wawe ko ushobora ndetse ko wamera neza mutari kumwe ni nko kumubwira ko utamushaka mu buzima bwawe rero cunga neza amagambo ugiye kubwira umugabo wawe.

7.Byose ni amakosa yawe
Gushyira amakosa yose ku mugabo wawe Kandi nacyo ni kintu kibi cyangwa ni amagambo mabi udakwiye kubwira umugabo wawe.

8.Shaka ibindi ukora aho kumbwira nabi

Umugabo wawe Hari ubwo akubwira nabi kuko akwitaho mu byiza no mu bibi rero si ngombwa ko wumva Ari kukubwira nabi ngo umubwira amagambo nkayo bishobora gutuma arakara ugasanga bibyaye ibibazo hagati yanyu mu mubano wanyu.

Related posts