Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Intego ni ugukina Igikombe cya Afurika! Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi batangiye umwiherero bitegura Libya na Nigeria [AMAFOTO]

Abakinnyi umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank Torsten Spittler yahamagaye ngo azabifashije mu mikino yo guhatanira kuzitabira Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu giteganyijwe kubera muri Maroc mu 2025, bageze mu mwiherero kuri uyu wa Mbere taliki 26 Kanama 2024.

Ni abakinnyi biganjemo abakina imbere mu gihugu ku rutonde rwashyizwe ku mugaragaro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ku wa 16 Kanama 2024. Ni mu gihe abakina hanze bazagenda bahagera mu minsi iri imbere uhereye kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mwiherero watangiye uyu munsi taliki ya 26 Kanama 2024, uzaba ukubiyemo n’imyitozo izamara icyumweru kimwe mbere y’uko bakinira i Benghazi, aho hakaba harimo igihe cyo gukorera mu Rwanda mu Karere ka Bugesera n’igihe cyo gukora urugendo rubageza muri Libie.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yisanze mu Itsinda D hamwe na Nigeria, Bénin na Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika [AFCON] cya 2025, kizabera muri Maroc ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 18 Mutarama 2026 nk’uko byagaragaye muri Tombola yabereye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, taliki ya 4 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika rukina na Libya ku wa 2 Nzeri, Nigeria [6 Nzeri] mbere yo kwisobanura na Bénin taliki 11 Nzeri 2024.

Ni Amavubi, abakinnyi barimo Niyonzima Olivier Seif ukinira Rayon Sports FC yongeye kugaragara ku rutonde nyuma y’igihe atitabazwa, mu gihe Umunyezamu, Niyongira Patience wa Police FC yongeye guhamagarwa ku nshuro ya kabiri, naho Hirwa Jean de Dieu uherutse kwerekeza muri Bugesera FC yahawe umwanya.

Abaturuka hanze ni bo benshi biganje kuri uru rutonde, gusa Hakim Sahabo wa Standard de Liège yo mu Bubiligi ntagaragara ku rutonde.

Muri rusange, abakinnyi Amavubi ashobora kugenderaho b’intwaro za mwamba kugeza ubu barimo Ntwali Fiacre uherutse kujya muri Kaizer Chiefs, Bizimana Djihad wa FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ange Jimmy Mutsinzi wa Zira FK, Manzi Thierry wa Al Ahli Tripoli, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Kwizera Jojea wa Rhode Island FC, Mugisha Gilbert wa APR FC n’abandi.

Mugisha Didier, Niyonzima Olivier Seif, Niyomugabo Claude na Omborenga Fitina mu bageze mu mwiherero!
Dushimimana Olivier “Muzungu” na Hirwa Jean de Dieu [iburyo] uherutse kwerekeza muri Bugesera avuye muri Marines na bo bahageze!
Mugisha Gilbert wa APR FC!
Muhire Kevin wa Rayon Sports!
Umutoza, Frank Torsten Spittler utoza Ikipe y’Igihugu Amavubi asubukuye akazi yitegura Libya na Nigeria!

Related posts