Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports WFC yatangiye imikino mpuzamahanga itsindwa

Ikipe ya Rayon Sports y’Abagore yatangiye irushanwa rya CECAFA y’Abagore itsindwa na Commercial Bank of Ethiopia , CBE FC yo muri gihugu cya Ethiopie ibitego 3-2, yisanga ku mwanya wa nyuma.

Ni umukino wo mu Itsinda rya Mbere [A] wabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Kanama 2024 kuri Stade ya Addis Ababa [Stadium].

Ni umukino iyi kipe yagowe n’igice cya mbere kuko batakazaga imipira ndetse byasaga nk’aho batabonanaga. Icyakora mu gice cya kabiri bagerageje n’ubwo batishyuye ngo bacyure inota cyangwa batsinde ariko bagaragaje ko bahangana.

Ikipe ya CBE yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 1 gutsinzwe na Senaf Wakuma mbere y’uko Aregash Kalsa atsinda ibindi bibiri ku minota ya 42 na 49.

Ikipe ya Rayon Sports Sports WFC yatsindiwe na Ukwinkunda Jeannette ku munota wa 72 na Mukandayisenga Jeanine “Kaboyi” ku munota wa 83 w’umukino.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa rizatanga itike ya CAF Women Champions League, izasubira mu kibuga ku wa Gatatu ihura na Yei Joint Stars.

Rayon Sports itangiye itsindwa!

Commercial Bank of Ethiopia yatangiranye amanota atatu!

Related posts