Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

‘Expo’ irahindura umukino wa Musanze FC na Muhazi United ikirarane

Ikipe ya Musanze yandikiye Urwego rutegura Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, isaba ko umukino iyi kipe yari ifitanye na Muhazi United wasubikwa kubera imurikabikorwa riteganyinjwe muri Stade wari kuzakinirwano.

Ku mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2024/25, byari biteganyijwe ko Musanze FC itangira yakira Muhazi United kuri Stade Régionale y’i Musanze yiswe Ubworoherane, kuva ku isaha ya saa Cyenda z’Umugoroba.

Icyakora ku rundi ruhande, muri iyi Stade hateganyijwe kuba hari kuberamo imurikabikorwa rizagurirana n’uwo mukino. Ni imurikabikorwa rigomba gitangira kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Kanama 2024.

Iyi ni yo mpamvu Ubunyamabanga bwa Musanze FC bwahisemo kwandikira Rwanda Premier League kuri uyu wa Gatatu, buyisaba ko uwo mukino wari utaganyijwe ku Cyumweru taliki 18 Kanama 2024 wahindurwa ikirarane ukazakinwa iriya Expo y’i Musanze yararangiye.

Kugera ubu ntacyo Rwanda Premier League irabivugaho niba umukino usubikwa cyangwa niba harebwa ubundi buryo n’ahantu wakinirwa.

Umukino wa Shampiyona uheruka guhuriza Musanze FC na Muhazi United kuri Stade Régionale Ubworoherane, warangiye Musanze icyuye amanota 3 itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Sulley Muhammed cyabonetse ku munota wa 21.

Umukino uherutse guhuza Musanze na Muhazi United kuri Stade Ubworoherane, warangiye Musanze itsinze igitego 1-0!

Related posts