Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi ba Mali bariye karungu batangaza ko batazasubira mu Ikipe y’Igihugu Kapiteni wabo atarenganuwe

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Mali “Malian Eagles” bamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ko batazongera kwitabira ubutumire bw’Ikipe yabo mu gihe ibihano byafatiwe Kapiteni wabo Hamari Traoré bidakuweho.

Ni umwanzuro banyujije mu ibaruwa ndende bandikiye abafana b’iyi kipe n’abakunzi b’umupira w’amaguru wa Mali kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Nyakanga 2024.

Uyu Hamari Traoré usanzwe ukinira ikipe ya Real Sociedad ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne, yahanwe nyuma yo kunenga imikorere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru iwabo, arishinja umusaruro mubi w’Ikipe y’Igihugu cyabo.

Mu magambo ye kandi Kapiteni Hamari Traoré yari yavuze ko abayobozi babo ntacyo bitaho, atanga urugero rwo ku mukino banganyijemo na Madagascar, aho bageze muri Madagascar habura amasaha Make ngo umukino utangire.

Nyuma y’iminsi mike Kapiteni Hamari Traoré ahagaritswe, Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Mali banditse ibaruwa imenyesha Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ko batazongera kwitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu.

Bati “Nyuma y’umwanzuro n⁰ 51 w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mali, by’umwihariko uhagarika ku nshingano ze Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Hagati Traoré, twe, itsinda ry’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, turabamenyesha ko iriya myanzuro [Ibyatangajwe na Kapiteni], twayifatiye hamwe nk’abakinnyi, si Hamari Traoré ku giti cye.”

Basoza bagira bati “Dusingiye kuri icyo cyemezo, twe, nk’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu dufashe uyu mwanya ngo tubamenyeshe ko twikuye mu nshingano zo gukinira Ikipe y’Igihugu kugeza igihe ibihano bye [Hamari Traoré] bizaba bikuriweho.”

Mali imaze iminsi ititwara neza ndetse na bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye barimo na Yves Bissouma bicara ku ntebe y’abasimbura, ndetse ibi byatumye iyi Kipe isezererwa muri ⅛ mu Gikombe cya Afurika cyabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Côte D’Ivoire.

Hamari Traoré arasabirwa na bagenzi be kurenganurwa!

Related posts