Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

UMUCYO! Kapiteni Bizimana Djihad yakuye he umutima wo “gukotoza” Umunyamakuru wamwinjaga?

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad yanze kuripfana imbere y’umunyamakuru wo muri Benin wari umubajije aho akura icyizere cyo gutsinda kandi u Rwanda rusanzwe atari igihugu cy’Umupira w’Amaguru, maze na we amusubiza amwibutsa ko na Benin idahambaye; mu buryo bwatangaje benshi.

Ni ibyavuye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Côte D’Ivoire mu ijoro ryo kuri Gatatu mbere ho umunsi umwe ngo habe umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera mu bihugu bya Canda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Mbere ho umunsi umwe ngo umukino ube, nk’ibisanzwe abakapiteni n’abatoza baba bagomba kwitabira ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka mukino. Aha ni ho umunyamakuru wa Benin yabajije kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana niba badatewe ubwoba na Benin kubera ko u Rwanda atari igihugu cyizwi mu mupira w’amaguru.

Uyu musore usanzwe ukinira Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine yahise amuha igisubizo benshi bise “kumukotoza” kuko mu kumusubiza ari nk’aho yakamubwiye ati “Wowe ahubwo umutima wo kubaza ikibazo nk’icyo, ugukwirwa mu gituza ute?”

Bizimana wizihiza isabukuru y’amavuko buri taliki 12 Ukuboza yagize ati “Uravuze ngo u Rwanda ntabwo ari igihugu cy’umupira w’amaguru?” Aratangara cyane! Akomerezaho ati “Ariko na Benin na yo ni ko imeze, ni byiza kuko umukino uzaba ari 50/50, ntabwo ari nk’uko twaba tugiye gukina na Maroc, turiteguye ibindi tuzabireba nyuma y’umukino.”

Bizimana Djihad yakuye he umutima wo “gukotoza” Umunyamakuru wamwinjaga muri ubwo buryo?

Abanyarwanda ubutwari bwo kwanga gusugurwa n’abo bahanganye mu buzima ubwo ari bwo bwose bugize imibereho y’abatuye Isi, ni umurage ukaba n’icyitarusange ku Munyarwanda wese na Djihad Bizimana w’Imyaka 27 arimo.

Uretse ibyo kandi, ukanirengagiza ko ari umwe mu bakinnyi bameze neza muri Kryvbas Kryvyi Rih, yewe ntunashyiremo ko agendera igitinyiro cyo kuba aba yambaye igitambaro cy’umuyobozi mu mabara y’Icyatsi Kibisi, Umuhondo n’Ubururu y’u Rwanda; kugera ubu Amavubi ayoboye ririmo na Benin nyirizina, aho afite amanota 4, Afurika y’Epfo ifite amanota 3, Nigeria, Lesotho, na Zimbabwe zinganya amanota 2, mu gihe iyo Benin ivugwa ifite inota 1 ku mwanya wa nyuma.

Uyu mukino wabanje kuvugisha benshi mbere y’uko uba, uteganyijwe kuba saa Tatu [21h00] zo kuri uyu wa Kane taliki 6 Kamena 2024 ukabera muri Côte D’Ivoire kuri Stade yitiriwe perezida wa mbere wa kino gihugu,  Félix Houphouët Boigny [Stadium] aho Benin yakirira Amavubi nyuma y’uko Stade de l’Amitie y’iwabo itewe utwatsi na CAF.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad yavuze ko Benin na yo idakanganye cyane!

Related posts