Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore amagambo meza wabwira umukunzi wawe akagukunda byiteka

Akenshi iyo abantu bakundana by’ukuri, bigera aho babura amagambo meza babwirana ku buryo buri wese yumva ko abwiye umukunzi ijambo ryiza, mbese ijambo rimwubakira ubuzima.

Kuvugisha umunwa ntibihagije hari nubwo bigorana, ariko hari uburyo bwiza wabwiramo umukunzi wawe (igihe mutari kumwe) amagambo meza uyamwandikiye mu butumwa bugufi.

Hano rero hari amagambo meza yatoranyijwe wakwandikira umukunzi wawe mu gitondo, maze akiriranwa akanyamuneza, mbese ukamukorera umunsi nk’uko Good house keeping ibitangaza.

Igitondo cyiza ku rukundo rw’ubuzima bwanjye!

Byuka rukundo rwanjye! Indabyo, inseko no kumwenyura biragutegereje!

Nkunda agahumuro ka kawa mu gitondo, ariko wowe ngukunda kurusha!

Ngukunda birenze uko ubizi. Mbese waramutse!

Mukunzi wanjye, burakeye dore ni igihe cyo kubyuka. Ndaguhobeye rukundo rwanjye!

Uri byose kuri njyewe! Ryoherwa n’igitondo cyiza!

Igitondo cyanjye kiracagase kuko ntaramenya amakuru yawe, n’umunsi wanjye ntiwuzura ntarakubona mukunzi!

Nkwifurije igitondo cyiza nk’inseko yawe!

Nubwo umunsi waba mwiza gute, ntiwambera mwiza ntagufite.

Kuva winjira mu buzima bwanjye, amanywa yanjye yarushijeho kwakirana n’igitondo cyanjye kiza gifutse. Waramutse neza rukundo rwanjye!

Ngutekereza buri gitondo, nkakurota buri joro.

Ndizera ko wasinziriye neza. Kanguka kandi ubyuke, kuko igitondo cyanjye nticyakuzura udahari.

Buri gitondo uko mbyutse, untera imbaraga zo kwita ku ntego zanjye ngo nzavemo umuntu w’ingirakamaro.

Waramutse neza mwiza wanjye! Uri impamvu ituma nshobora guhora ntangira umunsi mfite akanyamuneza.

Waramutse neza muntu utazigera ananirwa kuntera akanyamuneza?!

Ubushakashatsi bwakozwe na Barbara Fredrickson yise “positive Emotions Broaden and Build” mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko amagambo meza umuntu abwira undi mu gitondo atuma umuntu yishima, ibitekerezo bye bikaguka ku buryo hari ubwo bimutera kugira ubuhanzi muri we ndetse bikamuha ububasha n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo runaka biba byari byarananiranye.

Related posts