Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Inkuru y’akababaro umukinnyi ukomeye w’ikipe y’Igihugu ya Senegal yapfushije umubyeyi we ubwo yarari mu gikombe cya Afurika ikipe ye ihita ikora igikorwa kiza cyane

Umubyeyi wa Cheikhou Kouyaté ukinira Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Bandiougou Kouyaté, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Mutarama 2023.

Uyu mukinnyi yabimenye ubwo yarari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu ya Senegal iri mu gikombe cya Africa.

Uyu mukinnyi w’imyaka 34 akinira ikipe ya Nottingham Forest mu cyiciro cya mbere mu bwongereza Premier League, akaba yaratwaye igikombe cya Africa ari mu ikipe ya Senegal ubwo batsindaga Egypt muri 2019 k’umukino wanyuma.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF) ryatangaje ko umuryango mugari wa siporo wifatanyije n’uyu mukinnyi ndetse yahise ahabwa uruhushya rwo gutandukana n’ikipe ye yitabiriye Igikombe cya Afurika kugira ngo ajye gushyingura Se mu muhango uteganyijwe ku wa Gatatu.

Related posts