Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Icyo Umukundwa Clemence ‘Cadette’ yabwiye abavuga ko imodoka aherutse kugura yayihawe na Davido

Umukundwa Clemence wampaye ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette yasubije abavugaga ko imodoka aheruka kugura, yayihawe na Davido bitewe n’uko baryamanye ibyo abantu bita kwicuruza.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na MIE Empire, yahakanye aya makuru amuvugwaho ndetse ananenga abavuga ko iyo modoka yaguze yayikuye mu mafaranga yakuye mu mwuga wo kwicuruza.

Yagize ati, “Ibyo bavuga ko imodoka nayihawe na Davido cyangwa se ko nayikuye mu mafaranga yo kwicuruza ntabwo ari ukuri, imodoka ni iyange Kandi ninge wayiguriye mu mafaranga yange nakoreye Kandi iyi modoka nayisengeye kuva kera.”

Yongeyeho ati, “Niba uri umuntu w’umukozi, ntabwo wakagombye kumva ko imodoka naba narayikuye mu mwuga wo kwicuruza.”

Yakomeje agira ati “Niba warigeze gukora uwo mwuga ugamije ko ariho uzakura ubutunzi ariko ntibiguhire, ntugahite wumva ko uwabashije gukoresha amaboko ye akagira icyo ageraho, ko nawe ariho yaba yarabikuye.”

Umukundwa Clemence akaba ari mu bakobwa bitabiriye amarushanwa y’ubwiza yo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2019.

Related posts