Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibintu umukobwa n’ umusore bakwitaho ubundi ugakundwa bikakurenga kurusha amafaranga

Si buri muntu wese wifuza gukundwa ugira amahirwe yo gukundwa. Gukundwa ni ikintu gikomeye cyane kandi kugira ngo ubone ugukunda ntabwo ari ibyoroshye muri iki gihe. Niba wifuza kubona ugukunda nk’uko ubyifuza hari ibintu 12 ukwiye kwitaho kugira ngo koko ubone ugukunda.

Ibintu 12 ugomba kwitaho niba ushaka gukundwa:

1.Indoro: Gerageza kureba mu buryo umuntu atabona ko ufite ubwoba cyangwa igihunga. Irinde guhumbaguza no kureba hirya no hino nk’aho hari ikintu urimo gushaka. Reba neza witonze. Indoro iri mu bintu bikurura abantu benshi yaba abakobwa cyangwa abahungu, abagore cyangwa se abagabo.

2.Imvugo: Irinde kuvugira hejuru, kuvuga wiruka cyangwa ucuranwa amagambo. Vuga witonze, ukoreshe ijwi rituje kabone n’iyo waba ugeze mu bintu biteye ubwoba cyangwa byagukuye umutima. Ugomba kugerageza ukiyoroshya, ukavuga neza, kuko ni byo bizatuma abantu bose bashaka kukumva, bakagukunda, bagakunda n’ibyo uvuga; mbese ukagenda ubakurura gahoro gahoro kubera kuryoherwa n’ijwi ryawe.

3.Kwiyitaho: Ugomba guhora wita ku isura yawe. Niba uri umukobwa, menya kwisiga amavuta ajyanye n’uruhu rwawe, nawe musore umenye niba mu maso hawe hakeye, niba hatarimo umwera, cyangwa se ngo habe hayagirana. Ikindi, reba imyambaro wambaye niba yatuma abantu bakwitaho. Aha icyo ugomba kumenya ni uko bashobora kukwitaho kubera amabara wambaye, kubera uburyo ikubereye mbese ijyanye n’imiterere yawe cyangwa bakakwitaho kubera uburyo ari imyenda idasanzwe kandi igezweho.

4.Ingendo cyangwa intambuko: Ingendo iri mu bintu bikurura abantu ndetse ikanatuma bakwitaho by’umwihariko. Ingendo yawe yigire umwihariko. Ingendo yawe igomba kugendana n’uburyo wambaye. Uburyo utambukamo wambaye ijipo, sibwo buryo uzagendamo wambaye ‘i jeans’ [ikoboyi].

5.Kumenya kubana n’abantu: Burya ubwiza bw’inyuma bushobora kugufasha gukurura abantu ariko ikintu cyiza kurushaho ni ukuba ufite bwa bwiza ariko ukaba uzi no kubana n’abantu, uzi kuganira kandi ukamenya kuganira na buri muntu bitewe n’urwego arimo. Jya usabana n’abantu b’ingeri zose bizagufasha nta kabuza.

6.Ubwiza: Bushobora kuba ari ubw’umugabo cyangwa ubw’umugore. Ubwiza bw’umukobwa butuma abantu bamwitaho, wabishaka cyangwa utabishaka. Ugomba rero kumenya ko ubwiza wavukanye budahagije, ahubwo ugashyiraho akawe usiga umubiri ndetse ukanawambika ibintu bituma abantu bakwitaho kurushaho. Ugomba kugerageza gushaka itandukaniro n’abandi bari, niba uri umugore ukagerageza ukisiga mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

7. Imyambarire: Imyambarire ni kimwe mu bintu bifasha ingaragu cyangwa abantu batarashaka gutereta cyangwa gukurura abo badahuje igitsina. Icyo usabwa gukora ni uko ugomba kureba imyenda myiza kandi bibaye byiza yaba umwihariko wawe, ugashaka imyenda cyangwa inkweto bidakunda kwambarwa n’abantu benshi. Rimwe na rimwe, hari igihe uzabona umukobwa yambaye ipantaro y’abagabo cyangwa yambaye umwambaro utagendanye n’igihe ukeke ko yibeshye cyangwa yakoze ibyo atazi, nyamara hari ubwo aba yabikoze ku bushake kugira ngo abantu bamwiteho bamwitegereze. Gusa ugomba kwirinda kwambara amabara atagaragara cyangwa yijimye cyane.

8. Imivugire: Ijwi ryawe n’uburyo uvuga hamwe n’amagambo ukoresha biri mu bintu bikurura abantu cyane. Aha bishatse kuvuga ko iyo ufite ijwi ukaba uzi no kurikoresha neza bituma ukurura abantu benshi.Uburyo umuntu asubiza ibyo bamubajije, ibimenyetso ukoresha ndetse n’izindi ndimi ukoresha mu biganiro, byose bigufasha gukurura abantu benshi.

9. Gusabana: Gusabana cyangwa kumenya kubana n’abantu bose bituma umuhungu cyangwa se umukobwa akurura abantu benshi. By’umwihariko ku mukobwa ho ni ikintu cyiza cyane. Niba rero ujya wumva bavuga ngo urasabana ubwo nawe uhite wishyira mu mubare w’abantu bakurura abantu benshi. Uburyo wegera abantu, uko ubaganiriza ubatega amatwi, ubakemurira ibibazo, biri mu bintu bikurura abantu benshi ndetse burya utuma hari n’abagenda bagutekerezaho.

10. Kuryoshya ibiganiro: Iyo uri umuntu uryoshya ibiganiro ukurura abantu benshi cyane, kabone n’iyo waba utari mwiza mu buranga. Ibi bituma iyo uvuga, buri wese aba yifuza kugera aho uri, bityo ukigwizaho umubare munini w’abaryoherwa n’ibyo uvuga ariko nako bamwe bagenda barushaho kugutekerezaho.Umuntu rero uzi kuryoshya ibiganiro akenshi no gutereta biramworohera kuko bitamuvuna kwiyegereza uwo yakunze, cyane ko benshi baba baza bakurikiye ibiganiro bye nawe akaboneraho.

11. Kumenya kuvugira kuri telefone: Telefone ni imwe mu ntwaro zifashishwa mu gukurura abantu. Hariho umuntu uba uzi kuvugira kuri telefone ku buryo atuma uwo bavugana atarambirwa cyangwa abantu bagahora bifuza kumuhamagara kugira ngo biyumvire uburyo avugamo. Ibi rero bisaba kuba uzi kwishyira mu mahoro, ubundi ukavuga witonze.

12. Kumenya ubwenge: Iyo uri umuntu w’umuhanga kandi uzi ubwenge ni ibintu bituma ukurura abantu kuko baba bizeye ko ibyo ukora n’ibyo uvuga ubizi kandi byuzuye amagambo y’ubwenge. Ikindi kandi baba bumva ibikorwa byawe birimo ubwenge kandi ari byiza. Ibi bituma bamwe hari abaza kukuvomamo ubwenge, maze ukigirira inshuti utyo.

Src:www.Wikihow.com

Related posts