Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore ibiranga umukobwa mukwiye kurambana mu rukundo wa musore we

 

 

Iyo ufite umukunzi, hari uko uba ushakako yitwara mu bandi ndetse ukanifuza kumuhindura kugirango yitware uko ushaka . Ariko burya ngo umukobwa wagukunze koko agira uko akwitwaraho byihariye.

 

Muri make wowe musore ufite umukobwa ugukunda ameze gutya ntuzigere umuvaho aba afite imico ntagereranwa nk’uko bamwe babiririmba ntawamusimbura.Dore ibintu 4 biranga umukobwa ukwiye kugumana nawe mu rukundo nk’uko Elcrema ibitangaza:

1. Kuba atarakazwa no gusanga iwawe hari akavuyo: Nukundana n’umukobwa ukabona aragucyurira buri munsi kuko yaje iwawe agasanga imyenda iri mukavuyo cyangwa se agasanga ibintu iwawe bitari ku murongo uzamenye ko uwo atari uwawe. Umukobwa muzakundana aho kugirango akugaye ku kavuyo asanze iwawe ahubwo akajya aza ashyira ibintu byawe ku murongo cyangwa se akaza mukabanza mukanezererwa hamwe mbere yo kujya kwinubira ko iwawe hari akavuyo uwo niwe utagereranya n’abandi.

2. Kuba akubahira uko umeze: Umukobwa nyawe ukwiye gukundana nawe ukazajya uhora umwirahira ni wawundi utagerageza kuguhindura, niba asanze ukunda kunywera amazi mu gikombe cy’ibumba ngo agutegeke kujya uyanywera mu kirahuri cyangwa niba wikundira kunywa akabyeri ngo abigire ibintu birebire, bene uyu aba yisanzuye ndetse anezerewe no kuba iruhande rwawe uko waba umeze kose, waba wakarabye cyangwa utakarabye, waba wambaye ikoboyi cyangwa wambaye itisi,.. ikindi kandi bene uyu mukobwa uzasanga atajya narimwe akwinubira ahubwo iteka ahora akubona neza.

3. Kuba adahora yifuza ko aba ariwe wenyine musohokana ahubwo akemera ko usohokana n’abandi: Bene uyu mukobwa ntago aguhozaho ijisho ngo anakubuze inshuti zawe, ahubwo usanga anakwingingira gusohokana n’inshuti zawe z’abasore we adahari kuko aba azi ko ubikeneye ngo mujye gusangira , muganire ibiganiro bya gisore ndetse ntiyivange ngo usange arakubuza guhumeka, niba habaye umupira ukunda ntago agutegeka kuwusiba ngo nuko yagushakaga.

4. Kuba atagenzura ibiri muri telefone yawe: Hari abakobwa usanga iyo bahuye n’umusore bakundana ikintu cyambere birukira ari telefone ngo barebe ubutumwa bugufi boherereza abandi bakobwa, ndetse bakanacunga abantu uhamagara, Nukundana n’umukobwa ukabona arafata telefone yawe nk’igikoresho cyawe bwite, akayubaha ndetse ntayifungure utamuhaye uburenganzira, mbese umukobwa utakugendaho, bene uyu ntawamusimbura, Biragoye kubona umukobwa wujuje ibi byose ariko babaho , cyane ko umukobwa uteye gutya akenshi anagaragaza amarangamutima ye muri rusange ntiyijijisha kandi ahora akubwira ibitagenda bityo mukarambana mu rukundo.

 

Related posts