Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Tangawizi numenya ibyo ivura urahita utangira ku yikunda, ku bagabo ibafatiye runini  umugore wawe azagenda akuvuga ibigwi mu bandi bagore

Burya Tangawizi ni umuti ukomeye mu kuvura indwara zitandukanye ndetse no kurinda ko zakwibasira ,Tangawizi ishobora gukoreshwa mu kongera imbaraga mu gutera akabariro haba ku bagore ndetse no ku bagabo by’umwihariko ,ishobora kandi kuvura ingaruka zatewe no kwikinisha igihe kirekire.Inkuru wasoma Byinshi kuri Tangawizi ,umuti ntagereranywa mu kuvura indwara nyinshi Icyayi cya  Tangawizi ,igisubizo ku bagabo bagira intege nkeya mu gutera akabariro

Ese Tangawizi hari ingaruka igira ku mubare w’intangangabo ?

Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tangawizi garama 100 ku munsi byongera umubare w’intangangabo ,bikongera ubushobozi bwazo bwo kugenda ,ndetse bikaba binongera umusemburo wa testesterone mu mubiri .kurya tangawizi cyangwa kuyinywa mu cyayi bikaba bitongera imbaraga mu gutera akabariro gusa ahubwo bishobora no kuvura ikibazo cy’ubugumba ku bagabo.

Umva hano ibyo umukozi wo mu rugo akoreye nyirabuja

Dore Ubushobozi bwa Tangawizi mu kongera imbaraga mu gutera akabariro no mu kuvura ubugumba

Tamgawizi ifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu ari nako kayiha ubushobozi mu bijyanye no gutera akabariro .

1.Kuvura ubugumba ku bagabo no ku bagore: Tangawizi ifasha umubiri mu kongera amaraso atembera hirya no hino mu mubiri , no mu gitsina ,ibi bigatuma igitsina kimara umwanya munini gifite umurego ,naone tangawizi igabanya ibinyabutabire bibi n’uburozi mu mubiri.nanone tangawizi ituma umubiri uvubura umusemburo wa Luteinizing hormone mwinshi ,nanone kurya tangawizi byongera umubare w’intangangabo n’umuvuduko wazo , ikanatuma imirerantanga ikora neza ,ibyo rero bikaba byavura ubugumba ku bantu iki kibazo.

2.Kongera amaraso atembera mu mubiri

Kurya tangawizi cyangwa kuyinywa bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse hari inyigo yagaragaje ko binagabanya umuvuduko w’amaraso ukabije .

Ibinyabutabire dusanga muri tangawizi bituma imitsi yaguka ,ibi bigatuma amaraso atembera mu mubiri yiyongera ,bikanarinda ko amaraso yakwipfundika .Uku kongera amaraso mu mubiri bituma n’amaraso agera mu myanyandangagitsina yiyongera cyane ,igitsina kigafata umurego umwanya munini ,ibyo bikaba byatera imbaraga mu gikorwa cyo gutera akabariro ,kikanamara umwanya munini. Ni gute wakoresha tangawizi ngo ubashe kongera imbaraga mu gutera akabariro kugira ngo ubashe kwivura ikibazo cyo kubura imbaraga mu gutera akabariro ndetse no kunanirwa gushyukwa n’abafite ikibazo cyo kurangiza vuba .

Ukwiye gukoresha Tangawizi,indimu n’ubuki.

Tangawizi ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi , zifasha mu mubiri wa muntu , iyo rero yahujwe n’ubuki bigira akamaro kanini.

Fata indimu uzikatire mu mazi

canira indimu n ’amaiz bibire neza

ongera muri ya mazi agafu ka tangawizi

bikure ku ziko bimare nk’iminota 5

Suka mu gakombe ya mazi y’indimu na tangawizi ,ubundi ubiyungurure neza

Vangamo ubuki

hanyuma nywa iyo mvange ,byibuze kabiri ku munsi ,mu gihe gito utangira kubona impinduka

Akamaro ka tangawizi muri rusange

Tangawizi ifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo

kongera imbaraga mu gutera akabariro ku bagabo no ku bagore

kuvura ikibazo cyo kunanirwa gushyukwa ku bagabo

kuvura ikibazo cyo kurangiza vuba

kongera amaraso atembera mu mubiri no kuvura ikibazo cya hypertension

kongera intangangabo mu bwiza no mu bwinshi

kongera urukundo kubera igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza

Dusoza: Tangawizi ni nziza ku mubiri wa muntu ,ituma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza , ikongera umubare w’intangangabo ndetse ikanatuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza muri rusange .Imvange ya tangawizi , indimu na ubuki nayo ituma tangawizi irushaho kugira imbaraga n’ubushobozi mu kuvura iki kibazo .

Related posts