Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023 Mudugudu wa Ruhinga, Akagari ka Kagatamu, Umurenge wa Bushenge ho Mu karere ka Nyamasheke nibwo hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo witwa Uwizeye Vianney nyuma yo gutema umwana w’imyaka icyenda akamukomeretsa ukuguru.
Reba hano inkuru mu mashusho
Ahagana Saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, ubwo abana bari bavuye ku ishuri nibwo banyuze hafi y’urugo rwa Uwizeye Vianney barahakinira, undi asohokana umupanga abakangara avuga ko bamukandagiriye mu bishyimbo atema uwitwa Manzi Lionel.
Mu kiganiro n’umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge Madamu Mukabarahira Jeanine yahamije ibyaya makuru ndetse anavuga ko uyu mugabo asanzwe afite imyitwarire itari myiza, Aho mu magambo ye yagize Ati “Mu mateka ye yigeze gufungirwa Jenoside, arafungurwa nyuma yaho aza kongera gufungwa amezi abiri azira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ntabwo asanganywe imyitwarire myiza”.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko gutema uyu mwana bakeka ko ari urugomo rusanzwe rudafite aho ruhuriye n’ingabitekerezo ya Jenoside.
Aho mu magambo ye yagize Ati “Abaturage dukomeza kubigisha kwirinda urugomo cyane ko abana mu by’ukuri nta kintu bangije. Ababyeyi bakwiye kugira imyitwarire myiza n’umwana waba ukosheje agacyahwa kibyeyi. Abaturage bakwiriye no kwirinda kurwanisha ibyuma kubera ko bitewe n’amateka twanyuzemo ntabwo bikwiye”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru uyu mugabo yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu gihe iperereza rikomeje ni mu gihe kandi umwana ari gukurikiranirwa ku Kigo Nderabuzima cya Bushenge.