Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Mu Karere ka Gatsibo abayobozi b’ ishuri bibye umuceri wo kugaburira abanyeshuri,kugira ngo babone ikibatunga

Mu Karere ka Gatsibo haravugwa inkuru yaho abayobozi b’ ishuri rya GS Karubamba bakurikiranyweho kwiba umuceri wo kugaburira abanyeshuri ku kigo.

 

Abatawe muri yombi ni Uwari Umucungamutungo n’ u wari ushinzwe ububiko kuri icyo Kigo.

Amakuru avuga ko aba bombi bafunzwe ku Cyumweru tariki ya 08 Ukwakira 2023 bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kiramuruzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marcelline,  yabwiye  Kiali Today dukesha ino nkuru  ko aba bombi bakekwaho kwiba ibiro birenga 100 by’umuceri.

Binavugwa ko uyu Comptable hari ibindi biro by’umuceri 25 yahembye abazamu b’ikigo bisimbujwe amafaranga.Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kwita kuri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi bagahabwa ingano y’ibiribwa ikwiye ariko bakanamenya imicungire y’ububiko bw’ibiribwa.

Visi Meya Uwimana ati Bakamenya ibyinjiye n’ibisohotse kandi ibisohotse bakamenya ko byageze mu gikoni bikagera no ku bana nk’uko byasohotse.”Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abandi baba barafatanyije muri iki cyaha kugira ngo na bo bagezwe imbere y’ubutabera.

Related posts