Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rwanda: Abarindaga umurima wa Kazungu basanzwe bishwe,bishengura benshi

 

 

Mu Karere ka Nyagatare , mu Ntara y’ Iburasirazuba mu Murenge wa Tabagwe , haravugwa inkuru yashenguye benshi imitima aho abagabo babiri barindaga umurima w’ umugabo Niyomugabo Jean Claude uzwi nka Kazungu basanzwe bishwe.

Imirambo yabo yatoraguwe mu Kagari ka Gitengure , Umudugudu wa Gitengure muri Ako Karere.

Amakuru avuga ko iby’urupfu rw’aba bagabo byasakajwe mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Ukwakira 2023 mu ma saa tatu za mugitondo aho aya makuru yatanzwe n’abamwe mubakoranaga nabo.

 

Kayiranga Pascal,Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Akagari ka Gitengure, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.Ati “ Bampamagaye bambwira ko hari abagabo babiri baguye mu murima wa kazungu. Bakaba bari abantu bari bamaranye igihe bakorana nawe, bari abakozi be basanzwe aho batemaga ibiti byo gutwika amakara. Bamaze kubitema, yari afite umurima we w’ibijumba n’amateke. Aho yabazanye ngo bamuraririre bareke kubyiba. We mbimubajije arampakanira, ambwira ko we atabazi ariko abaturage nibo babinsobanuriye, ko bakoranye amezi ane cyangwa atanu.”

Gitifu Kayiranga avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu, asaba abaturage gutanga amakuru.Ati”Ubutumwa tubaha ni ukwihangana, ikindi ni ukubaba hafi tukabasobanurira, ariko ibintu byo kwemerera mu marozi tugerageze kubibakuramo ntabwo ari ngombwa cyane.”

Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyishe abo bagabo haracyekwa ko imbabura yari iteretse iruhande rw’ihema barimo barinda umurima.Cyakora hari n’abandi bakeka ko baba bishwe n’uburozi, nyuma y’amakuru yavugaga ko bibye umurima w’ibitoki n’imyumbati by’umuturage.

Related posts