Umusore wo mu Karere ka Nyarugenge , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, nibwo yapfiriye imbere y’ umuryango w’ inzu yubatse mu mudugudu wa Nyabikoni, Akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali wo muri kariya Karere twavuze ahabanza.
Inkuru mu mashusho
Bamwe mu baturage bari aho uyu nyakwigendera wibaga yapfiriye, bavuga ko mbere yabanje gushyamirana n’umukanishi w’imodoka ubwo yarashatse kumwiba.Uyu wari umujura ruharwa ngo yafashe bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kwiba abikubita uwo mukanishi binageraho naho afata icyuma arakimutera ariko kubwo amahirwe gifatwa mu ishati.
Nyuma yo kubona ko gushyamirana kwabo kuri buteze ibibazo bikomeye, Nibwo abaturage bahuruye bashaka kubakiza nabo abahukamo bituma bamurwanya baramukubita ahinduka indembe.
Umwe muri aba baturage yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo bivugwa ko yibaga ngo yapfiriye imbere yumuryango winzu ubwo yari agiye kwerekana aho ibyo yibye yabibitse.
Yagize ati ” Yabanje ararwana, noneho nyuma yo gucika intege yemerera abaturage ko ari umujra ari nabwo yagiye kuberaka aho yabitse ibyo yibye”.Akomeza agira ati” Ubwo yari ageze imbere yumuryango yahise agwa igihumure apfa adasambye”.
Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Mafuri, yashimangiwe n’umukuru w’umudugudu wa Nyakibikoni, Nyirasheja Anne Marie.
Ati Nibyo koko yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage ,Uru rupfu ruje nyuma y’igihe kinini abaturage bataka ikibazo cy’abajura babajujubije bakabacucura utwabo dore ko n’uyu bashinja iyi ngeso mbi yari amaze gufungwa inshuro zigera kuri esheshatu.