Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kanama 2023 nibwo mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hakwirakwiye inkuru y’akababaro y’umugabo wakebye umugore we ku nda yirengagije ko atwite.
Inkuru mu mashusho
Mu kiganiro n’umugore wakebwe ku nda yatangaje ko umugabo we yari amaze iminsi yaramutaye ndetse ko impamvu yatumye amukeba ari uko yanze ko atwara matela yari mu nzu atuyemo we n’umukobwa we w’imfura utari uw’uwo mugabo. Akomeza kandi avuga ko nyuma yo kubwira uwo mugabo ko nta gikoresho na kimwe ari buvane mu nzu yahise arya karungu agatangira kumukeba ku nda mu buryo bukomeye kandi atwite inda y’imvutsi.
Uyu mubyeyi kandi yakomeje avuga ko nyuma yo kumukeba bitarangiriye aho kuko yahise afata urwo rwembe akarukebesha n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 13 wari ugiye kubakiza.
Mu kuganira n’abaturage bo muri aka gace badutangarije ko bagaye ibyo uyu mugabo yakoze basaba inzego zibishinzwe kumukurikirana ndetse bakanamuha igihano kimukwiriye.
Mu kiganiro n’umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Bwana Rugaravu Jean Claude, yavuze ko bakimenya iki kibazo bahise batabara byihuse.
Anongeyeho kandi ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse n’uyu mugore n’umwana we bahise boherezwa ku Kigo Nderabuzima byihuse kugira ngo baramire ubuzima bwabo.