Umugabo ni umutware w’urugo, umugabo ni inkingi ikomeye mu rugo ndetse aba agomba guhabwa icyubahiro kugira ngo nawe abone uko agitanga binyuze mu byo agomba umuryango we.Uyu mugabo akenshi arangwa no kubaha ibyo yavuze ndetse ntazuyaze kubishyira mu bikorwa.Mu by’ukuri nk’umugore hari ibintu ukwiriye guhita umuha uwo mwanya akibigusaba nk’uko tubikesha ikinyamakuru Glamour.com
Inkuru mu mashusho
1. Kumufasha mu kazi: Niba umugabo wawe agusabye ko ugira akantu umufasha mu kazi, usaba guhita ubikora uwo mwanya utazuyaje cyangwa ngo umuhereze izindi mpamvu kuko ibyo wakora byose mu rugo bigira umumaro mu gihe ariwe wabihesheje umugisha.
2. Mu gihe agusabye kumutegurira amafunguro: Umugabo wawe naramuka agusabye kumutegurira amafunguro uzabikore wihuse kuko azaba aguhaye umwanya wo kwikosora kuko wagombaga kubikora atabigusabye.
3. Kumwubaha: Singombwa ko umugabo wawe agusaba ko umwubaha ariko nubona abigusabye uzamenye ko byakomeye ubundi umuhe icyubahiro akeneye uwo mwanya.
4. Urukundo: Mugore , umugabo wawe nagusaba urukundo uzarumuhe utazuyaje. Ahari azaba ari kugusaba ko mwatera akabariro cyangwa ikindi, urasabwa kubikora nk’itegeko.