Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Urutonde rw’abanyamakuru 10 b’imikino bakomeye kurusha abandi mu Rwanda

Itangazamakuru ry’imikino ni kimwe mu biri gutera imbere mu Rwanda aho umunsi ku munsi havuka ibitangazamakuru byigenga bitandukanye kandi bigerageza kwigarurira imitima y’abakunzi b’imikino.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku rutonde rw’abanyamakuru 10 ba mbere b’abahanga mu Rwanda, ni urutonde twakoze twifashishije ibitekerezo by’abakunzi b’umupira mu Rwanda by’umwihariko abakoresha Imbuga Nkoranyambaga zirimo Facebook, Instagram, Twitter n’urubuga rwa Whatsapp.

10. Ukurikiyimfura Eric Tony

Uyu munyamakuru amaze igihe kinini muri uyu mwuga aho yandikiye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Ruhagoyacu, Rwandamagazine na IGIHE ari naho abarizwaho ubu, ni umwanditsi wandika inkuru utasangamo ikosa na rimwe, ikindi azwiho ubuhanga mu kwandika inkuru ndende ndetse no kwandika inkuru ku mikino iri kuba ako kanya (Match Live) ibi bikaba bitajya bikorwa n’undi mwanditsi w’ikinyamakuru cyo mu Rwanda.

9. Rigoga Ruth

Uyu munyamakurukazi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ by’umwihariko kuri Televiziyo Rwanda amaze imyaka 10 mu itangazamakuru aho yakoreye KFM na Radio/TV 10 Rwanda, ni umwe mu bazwiho kuyobora neza ibiganiro ndetse no gusesengura neza akaba ari icyitegererezo ku bakobwa bifuza kuzavamo abanyamakuru beza.

8. Hagenimana Benjamin Gicumbi

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Amazing Grace, Radio Ishingiro, Radio/TV 10 Rwanda na Radio BB FM Umwezi abarizwaho ubu, ni umwe mu banyamakuru b’abahanga mu kogeza imipira, kuvuga amakuru no gusesengura amakuru y’imikino ku Mugabane w’i Burayi, akaba asanzwe akora ikiganiro cyitwa Sports Bar gitambuka kuri BB FM Umwezi kuva Saa Kumi n’Ebyiri kugeza Saa Tatu z’ijoro.

7. Rugaju Reagan

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Contact FM, Radio 1 kuri ubu akaba akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru aho akunda kumvikana mu kiganiro Urubuga rw’Imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, ni umwe mu bari kuzamukana imbaraga zidasanzwe muri uyu mwuga, aho azwiho gusesengura neza adaca ibintu ku ruhande.

6. Uwihanganye Fuadi

Uyu munyamakuru wamenyekanye kuri Radio/TV 10 Rwanda kuri ubu akaba akorera BB FM Umwezi azwiho ubuhanga buhambaye mu kogeza no gusesengura imipira yo ku Mugabane w’i Burayi, asanzwe yumvikana mu kiganiro Sports Bar kiri muri bitanu bya mbere bikunzwe na benshi mu Rwanda.

5. Rugangura Axel

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga 10 muri uyu mwuga yahereye kuri Radio Authentic anyura kuri Contact FM na Flash FM, kuri ubu akaba akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri Radio Rwanda, afatwa nk’umunyamakuru wa mbere wogeza neza umupira w’amaguru bigashimisha imbaga nyinshi y’abakunda ijwi rye riberanye n’itangazamakuru.

4. Imfurayacu Jean Luc

Uyu munyamakuru wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Ruhagoyacu, Funclub, Radio/TV 10 Rwanda na BB FM Umwezi abarizwaho ubu aho anayibereye umuyobozi, azwiho ubuhanga budasanzwe mu gusesengura umupira w’amaguru ndetse ni umwe mu banyamakuru bazi gutara amakuru atazwi n’abandi banyamakuru, ikindi arusha bagenzi be buri kanya ku Mbuga Nkoranyambaga ze zitandukanye aba ashyiraho amakuru y’imikino kandi agezweho ku buryo byorohera umukunzi wa ruhago kumenya buri kimwe kigezweho.

3. Bayingana David

Uyu munyamakuru umaze imyaka irenga 15 mu mwuga w’itangazamakuru yahereye kuri Radio Salus aza gukomereza kuri Radio/TV 10 Rwanda, muri 2020 afatanyije na mugenzi we Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ ndetse na Ntarindwa Theodore wigeze kuba visi Perezida wa Kiyovu Sports bashinze Radio ya mbere mu mikino yitwa BB FM Umwezi. Bayingana David azwiho kugira ubusesenguzi burimo amagambo arimo ubuhanga buhambaye bikaba ari byo byatumye yigarurira igikundiro mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

2. Sam Karenzi

Uyu munyamakuru wakoreye Radio Salus, Radio/10 Rwanda na Fine FM abarizwaho ubu, buri gitangazamakuru yanyuzeho yagiye ahabwa inshingano zo kuba umwe mu bayobozi bakuru bishimangira ubuhanga afite. Kimwe mu byo abakunzi b’imikino bamukundira ni we munyamakuru wa mbere mu Rwanda umenya amakuru abandi batazi akagira ubuhanga mu gutangaza akantu ku kandi ku nkuru iba yateye benshi amatsiko ibizwi nka Operation, uyu munyamakuru ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino akora ni cyo cya mbere gukurikirwa Live n’abantu benshi ku rubuga rwa YouTube, ndetse buri hantu hatangirwa ibitekerezo abakunzi b’imikino mu Rwanda bemeza ko Sam Karenzi akora kinyamwuga kuko adaca ibintu ku ruhande bikaba ari byo byatumye ahora ku gasongero mu mwuga amazemo imyaka ikabakaba 15.

1. Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’

Iyo uvuze iri zina buri muntu wumva radiyo ahita agutega amatwi kugira ngo yumve icyo uvuga kuri Bagirishya Jean de Dieu, ni umuhanga mu gusesengura umupira w’amaguru mu Rwanda no ku Isi, ndetse n’indi mikino itandukanye irimo Volleyball kuko yarayikinnye igihe kinini, yabaye umutoza muri uyu mukino ndetse aba n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda ‘FRVB’.

Uretse kuba Jado Castar azwiho kugira amagambo arimo ukuri kwinshi, ni umwe mu bashinze Radio BB FM Umwezi, ndetse yazamuye abanyamakuru b’imikino benshi by’umwihariko abo bakorana ni we watumye baba ibihangange mu byo bakora, kugeza n’ubu ni icyitegererezo mu banyamakuru bose bo mu Rwanda ndetse n’abana bifuza kuzagera kure muri uyu mwuga.

Abo ni abanyamakuru b’imikino 10 ba mbere b’abahanga mu Rwanda, ni urutonde twakoze dukurikije uburambe bafite muri uyu mwuga, uburyo bakoramo, uburyo ibiganiro bakora bikurikirwa n’imbaga nini ndetse twanakurikije uko bakunzwe ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye aho abakurikira ibiganiro by’imikino batanze ibitekerezo twashingiyeho dukora uru rutonde.

Related posts