Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’ Umupolisi yatumye habaho impinduka zidasanzwe mu muhanda Rubavu_ Musanze _ Kigali

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko umuhanda Rubavu_ Musanze _ Kigali,  utari nyabagendwa nyuma y’ uko ejo ku Cyumweru tariki ya 26 .03. 2023,  habaye impanuka ikomeye yabereye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu , yahitanye abarimo Umupolisikazi.

Iyi mpanuka yabaye biturutse ku ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yari ipakiye inyumbati yacikaga feri , ikagonga ibindi binyabiziga yagendaga isanga imbere, Ibinyabiziga byagonzwe n’iyi kamyo, birimo moto yari itwaye Umupolisikazi IP Niyonsaba Drocella wahise yitaba Imana ndetse n’umumotari wari umutwaye.

Dore ibizakwereka ko umusore mu kundana  akiri imanz* i fatirana hakiri kare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda wabereyemo iyi mpanuka utari nyabagendwa.Itangazo ryatambutse kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda, rigira riti Turabamenyesha ko kubera impanuka yabaye ejo mu Karere ka Rubavu, umuhanda Rubavu- Musanze- Kigali ko utari nyabagendwa.”

Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’ Umupolisi yatumye habaho impinduka zidasanzwe mu muhanda Rubavu_ Musanze _ Kigali

Rikomeza rigira inama abashakaga gukoresha uyu muhanda, ko bakoresha indi mihanda irimo uwa Gisenyi-Brasserie-Burushya-Pfunda-Mahoko-Musanze-Kigali ndetse n’uwa Gisenyi-Buhuru-Giko-Murara-Rugerero-Musanze-Kigali, Itangazo rya Polisi y’u Rwanda risoza rigira riti Murasabwa kwihanganira impinduka, hari gukorwa ibishoboka byose kugirango uyu muhanda ufungurwe mugihe cya vuba. Abapolisi baraza kuba bari ku muhanda babayobore.”

Rubavu: Dore icyaba cyateye impanuka yatwaye ubuzima bw’ abantu babiri barimo umupolisi

Related posts