Myugariro w’ikipe ya FAR Rabat yo mu gihugu cya Marocco ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Imanishimwe Emmanuel Manguende yateye ubwoba Benin nyuma yo gutangira imyitozo yitegura umukino wo kwishyura.
Ku mukino ubanza wahuzaga ikipe ya Benin n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi warangiye myugariro w’Amavubi Mangwende atarimo kubera imvune yagize bigatuma benshi bibaza niba umukino wo kwishyura azagaragara, cyane ko ari umwe mu beza u Rwanda rufite kugeza ubu ukina hanze y’u Rwanda.
Iki ntabwo cyikiri ikibazo cyane kubera ko mu myitozo ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze ku munsi w’ejo hashize uyu mukinnyi nawe yarakoze Kandi ubona ko ntakibazo afite bivuze ko ku mukino wo kwishyura uzaba kuwa gatatu w’icyumweru gitaha azaba ahari kandi ameze neza hatagize igihinduka.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iri ku mwanya wa 3 n’amanota 2 gusa mu itsinda irimo riyobowe na Senegal n’amanota 9 ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 4 iyanyuma ni Benin n’inota rimwe gusa.