Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma yo kuba yari akumbuwe n’abafana ba Rayon Sports kubera igihe amaze yaravunitse yongeye kurwara indwara itavugwaho rumwe

Ku munsi w’ejo hashize tariki 15 Werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo nyuma y’ikiruhuko abakinnyi bose bahawe n’umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis ariko hagaragara benshi basibye iyi myitozo ya mbere muri iki cyumweru.

Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis wari wateguye imyitozo ku munsi w’ejo hashize haje abakinnyi batarenze 15 abandi kubera ikiruhuko bahawe bagiye batanga impamvu zagiye zituma basiba imyitozo.

Mu bakinnyi bari bategerejwe muri iyi myitozo harimo na Rafael Osaluwe ndetse na Ndizeye Samuel bari bamaze iminsi bafite imvune cyane cyane Ndizeye Samuel wari warabazwe urutugu. Rafael Osaluwe kugeza ubu ntabwo haramenyekana icyatumye atitabira iyi myitozo ariko amakuru twamenye yatumye Ndizeye we abura ari uko yari arwaye.

Ndizeye Samuel iyi yari imyitozo ye ya mbere n’abandi bakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports ariko nyuma yo gukira imvune yahise arwara indwara y’ibicurane kandi ngo ameze nabi ntabwo yabasha gukora imyitozo.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro uzayihuza n’ikipe y’Intare FC uzaba mu Cyumweru gitaha tariki ya 24 Werurwe 2023 bizaba ari kuwa Gatanu.

Related posts