Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Umugeni yabenzwe imbere y’abakwe nyuma yo gusanga afite ibishushanyo(Tatuwaje)ku mubiri we

Ikinyamakuru The Christian Science Monitor, cyanditse inkuru y’umukobwa utatangajwe amazina n’igihugu akomokamo aho ubukwe bwapfuye kubera basanze uwo mukobwa afite igishushanyo ku kibero ndetse no ku kuboko ibi bizwi nka Tatuwaje.

Ubwo bari bagiye mu muhango wo gutanga inkwano, ababyeyi ku mpande zombi babanje kwemeranywa ko bagomba kubahiriza ibijyanye n’umuco wabo mbere yuko batanga inkwano babanza gufata umukobwa ugiye kuzavamo umugeni bakabanza kureba niba nta nenge afite ku mubiri ibyo bita isuku mu muco wabo.

Niko byaje kugenda, bafata uwo mukobwa bamujyana aha ubugenewe hanyuma barebye basanga yishushanyijeho ku kibero ndetse no ku kuboko ibishushanyo, nyuma yo kubona uko uwo mukobwa ateye. Bahise bafata icyemezo cyuko ubukwe butakibaye kuko batashyingirwa umukobwa udafite isuku.

Nyuma yaho amashusho agaragaza uburyo ubwo bukwe bwa pfuye, abakurikira imbuga nkoranyambaga bavuze ko uwo mukobwa ba muhohoteye kuko ngo ntamuntu numwe wemerewe kureba ubwambure bw’umukobwa uretse umugabo we mu gihe bamaze gushyingiranwa.

Related posts