Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Ufite ibyago byo gupfa bingana nibyumunywatabi ndetse n’ umuntu ufite umubyibuho ukabije niba wicara nabi mu gihe uri mukazi.

Mwisi yose habarurwa abakozibarenga miliyali eshatu bafite akazi gahoraho benshi muraba bakora akazi gatuma bamara amasaha arenga 8 kumunsi bicaye. Ubushakashatsi bwagragaje ko bitewe nuburyo ukunda kwicaramo urimukazi kawe ka buri munsi, hari indwara nyinshi ushobora kuvanamo. Aha twavuga nko kubabara umugongo, umutwe udakira,kubura ibitotsi mugihe uryamye,kubabara mungingo ndetse nokuba wakumva nta morale yo gukora ufite bitewe nuko uzakomeza kumva ubangamiwe bitewe nukburyo wicayemo .

Dore uburyo bwiza wakicaramo mugihe urimukazi kawe kaburimunsi kagusab kuba wicaye, abantu benshi bakunda guheta umugongo cyanecyane iyo barinko kwandika kumashini bitewe nukuntu baba bashyize imashini kure yabo mugihe bari kuyikoresha ibi rero bikaba ataribyiza cyanecyane kurutirigongo, ibi rero mukubirwanya ugomba kubanza ukita kuribibintu bikurikira:

Icyambere nugukoresha intebe ifite urwegamiro kuburyo ifata umugongo. icyakabiri n’uguhitamo ameza maremare kuburyo nibura agera muri kimwe cyakabiri kinda yawe mugihe wicaye. Ikindi kandi niba ugiye kwicara reba neza niba igihimba cyawe nigice cyohasi byakoze imfuruka ya dogere mirongo ikenda kandi umugongo wawe ukaba wegereye neza kurwegamiro rwintebe wicayeho.

Ugomba kandi kwita cyane kuburyo uterekamo imashini yawe kumeza mugihe uri mukazi kuko nabyo bigira uruhare mumyicarire yawe mukazi. Imashini yawe igomba kuba iteganye neza namaso yawe kuburyo bitagusaba kunama mugihe urebamo, amabuto(keyboard) yimashini yawe igomba kuba itari kure yawe cyane kuburyo bitagusaba guheta umugongo ngo uyigereho.

Ikindi kintu ugomba kwitaho cyane nukutamara umwanya munini wicaye udafashe byibuze akanya gato ngo uhaguruke winyeganyezeho winanure kugirango umubiri utaguma mucyerekezo kimwe, kuriyingingo ubushakashatsi bwagaragaje ko wicara amasaha arenga umunani kumunsi udakoze imyitozo ngororamubiri yoroheje
nko guhaguruka ukazunguza umutwe ugakora nutundi twagufasha kurambura ibice bimwe nabimwe byumubiri , uba ufite ibyago bingana niby’umunywatabi cyangwa umuntu ufite umubyibuho ukabije.

Kuriyingingo ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura umuntu atagomba kurenza amasaha ane yicaye atarahaguruka. Hitamo uburyo bwiza bwo kwicara wigabanyirize ibyago byo kurwara umugongo numutwe bidakira ndetse no gupfa vuba.

yanditswe na Emile Kwizera.

Related posts