Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Hagarika gushyingiranwa n’ uwo wakunze niba ufite iyi myaka kuko urugo ruzahita rusenyuka imbura gihe.Niyo mpamvu harimo haraba divorce nyinshi.

Mu busanzwe uko muri iki gihe iminsi igenda ishira indi igataha , kwibaza ku kubaka urugo rugakunda , rugakomera , mukabana akaramata , bigenda birushaho kwibazwaho.

Dore ibintu byakugaragariza ko umukobwa atararebwamo n’ abasore. Sobanukirwa

Inyigo zitandukanye zagaragaje ko uburyo urugo uzarushobora cyangwa se rizamunanira bishobora guterwa n’ imyama wakoreyeho ubukwe.

Messi umutima wari kwemera ugahagarara, ariko na we akazareba bariya bakobwa bateye ubusambo ba Croatia

  1. Abagera kuri  45% urugo rwananiye bakoze ubukwe bakiri bato

N’ubwo igihe wakoreye ubukwe ataricyo gisobanura niba uzaryoherwa n’urugo cyangwa uzabihirwa narwo, inyigo yakozwe  mu mwaka wa 2013, igasohoka mu kinyamakuru Couple and Family Psychology, umuhanga Shelby B.Scott n’itsinda bakoranye ubushakashatsi bagaragaje ko imyaka ishobora kugira icyo isobanura ku byago byawe byo kunanirwa urugo.

Iyi nyigo yakorewe ku bantu batandukanye bananiwe n’urushako bakanatandukana burundu nyuma y’imyaka hagati y’umwaka 1 na 14 .Muri iyi nyigo byagaragaye ko hari umubare munini w’abananiwe n’urushako babazwa impamvu bakemeza badashidikanya ko  byatewe no gukora ubukwe bakiri bato.
 

  1. Gukora ubukwe munsi y’imyaka  28 benshi ntibahirwa nabyo

Muri ubu bushakashatsi, scott n’ikipe ye, babashije kubona ko mu bakoreweho iyi nyigo, abo urushako rwananiye bari bafite moyenne y’imyaka  23.3 igihe bakoraga ubukwe.Aba urugo rwananiye bitewe no gukora ubukwe bakiri bato, bemeje ko imwe mu mpamvu ikomeye yatumye rubananira ari uko bakoze ubukwe n’abantu batabashije kumenyana nabo uko bikwiriye.

  1. Indi nyigo yagaragaje ko gushyingirwa utararenza imyaka 32 bigabanya ibyago byo kunanirwa n’urugo

Inyigo yakozwe muri  2015, igasohorwa na Institute for family studies, umuhanga professor Nicholas Wolfinger, yifashishije amakuru yakuwe mu bantu barenga 10,000 bituma yemeza ko kubaka urugo utararenza imyaka 32 bikongerera amahirwe menshi yo kugira urugo rwiza, mu gihe uko ugenda urenzaho ku myaka 32, ariko ibyago byo kunanirwa narwo bigenda byiyongera.
 

  1. Hagati y’imyaka  28 na  32 niyo myaka myiza yo gushingamo urugo

Muri iyi nyigo, uyu mushakashatsi Wolfinger yemeje adashidikanya ko hagati y’imyaka  28 na 32 ariyo myaka myiza yo gushingiraho urugo.Uyu mushakashatsi yabyemeje ahereye kubyavuye mu nyigo yari yakoze, yamweretse ko ibyago byo kunanirwa n’urugo biba ari bicye ku wakoze ubukwe amaze gukura ariko nanone atari yakura cyane; kuko kuri ubu bushakashatsi no kuba ukuze cyane bikongerera ibyago byo kunanirwa n’urugo.

Related posts