Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore ibiba ku mutima wawe wowe ukunda kurya tungurusumu buri gihe

Tungurusumu ikomeje kubaka amateka hirya no hino , mu bihugu bigiye bitandukanye kuri iyi Isi.

Tungurusumu ikoreshwa cyane ku mpamvu nyinshi z’ ubuzima, ifitiye inyungu nyinshi ubuzima bwa muntu.

Tungurusumu ikize cyane ku binyabutabire birinda umutima kandi igafasha mu kwirukana imyanda mu mubiri.

Nk’uko ikinyamakuru cyandika cyane ku buzima kitwa Healthline cyabivuze, tungurusumu ifite ubushobozi bwo gushyira umuvuduko w’amaraso ku murongo.  Impuguke z’abaganga zemeje ko Indwira nka stroke zica abantu cyane, kurya tungurusumu kenshi bishobora kwinjira mu byafasha mu kuzirwanya.

Ikindi kikubaho iyo uriye tungurusumu, ni uko ibasha kugabanya cholesterol mbi mu maraso yawe, ibintu by’ingenzi bifasha umutima wawe gukora neza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Ankara university bwekorewe ku bantu bagera kuri 23 bari bafite  ibinure bya choresterol muri bo ku kigero cyo hejuru, 13 muri bo bari bafite umuvuduko mwinshi w’amaraso.

Aba bahawe tungurusumu mu gihe cy’amezi 4, biza kugaragara ko chorelstorl yabo mbi yagabanutse ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukagabanuka muri bo.Nawe rero niba wifuza kugira umutima ukora neza, jya urya tungurusumu kenshi.

Related posts