Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Wamudepite Perezida yavuze ko yashyizweho igipimo kigaturika kubera ubusinzi, yeguye. Dore impamvu yatanze mu ibaruwa y’ubwegure bwe

Mu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2022 mu isozwa ry’Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club, nibwo hamenyekanye inkuru y’umudepite utwara imodoka yasinze.

Perezida Paul Kagame yanenze cyane uyu mudepite bitewe n’ingeso mbi yo gutwara imodoka yasinze, ku buryo hari impungenge ko yazakora impanuka ikamuhitana cyangwa ikaba yahita abandi, mu gihe nta gikozwe mu maguru mashya.

Perezida kagame kandi yavuze ko ari inshuro ya Gatandatu uyu mudepite agaragaweho n’iyi myifatire, bityo ko yari akwiye kubihanirwa, akaba yakwakwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse bikamenyeshwa n’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo yamburwe ubudahangarwa afite, aryozwe ibyo akora.

Nyuma y’ibyo byose, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, nibwo inkuru y’ukwegura k’uyu mudepite, Gamariel Mbonyimana, yamenyekanye.

Aya makuru y’ubu bwegure yemejwe na Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Sheikh Musa Fasil Harelimana, wavuze ko mu ibaruwa y’ubwegure bw’uriya mudepite, impamvu yatanze ari ‘ukwegura ku mpamvu ze bwite.’

Related posts