Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanya Goma Bukavu na Ituri bongeye gutakambira M23 bayisaba ubuhungiro mubice bya Bunagana bigenzurwa n’uyumutwe. Biriguterwa niki? Inkuru irambuye.

Kuva mumezi 3 ashize, umutwe wa M23 wigaruriye uduce turimo bunagana ndetse na Rutshuru. abasirikare ba Leta ya Congo bagerageje ibyo bashoboye ngo barebe ko babasha kuba batsimbura aba barwanyi ariko nyamara biranga biba ibyubusa kuberako aba barwanyi bagiye bagaragaza ubudasa kurugamba ndetse biza no gutuma aba barwanyi bitwara neza babasha no kwigarurira uduce dutandukanye ndetse FARDC igerageza kuba yabakura muri ibi bice ariko biranga nubundi biba ibyubusa burundu.

Kurubu rero amakuru agezweho muri ikigihugu, nuko amasoko ahererey muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira niyo agaragaza umutekano usesuye kuruta amasoko yo mumujyi wa Goma Bukavu yemwe no mumujyi muto wa Ituri kuberako iyi mijyi yose iracyarimo ibisigisigi by’inyeshyamba za ADF ndetse na FDLR ndetse na Mayimayi yemwe na Red Tabara akaba ariho icumbitse kandi nyamara mumijyi ya Bunagana na Rautshuru izi nyeshyamba zikaba zarashizemo kuberako M23 yamaze kigarurira utu duce ndetse ikabihamisha guca nyirantarengwa.

Ibi rero nibyo bituma benshi mubatuye muduce twa Goma, ituri na Bukavu ariko cyane cyane abacuruzi, bakomeje gutakambira aba barwanyi ba M23 kuba bafata imijyi yabo kugirango babone umutekano wuzuye nkuko abatuye umujyi wa Bunagana babyirahira ariko kandi bakanisabira ko mugihe byaba bitinze aba barwanyi ba M23 babaha ubuhungiro kugirango babone aho bakwepera aba bagizi banabi biganjemo inyeshyamba zidahwema kubahohotera no kubacuza ibyabo.

Related posts