Mu rugo ni i Rwamagana ndi umukobwa w’imyaka 28 y’amavuko, nkora mu burezi, nkaba nari ndi mu myiteguro y’ubukwe bwari kuzaba mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha none nahemukiwe n’umukunzi.
Umukunzi wanjye tumaranye umwaka n’igice dukundana, yarize afite dipolome ya A2 yize ibijyanye n’ubumenyamuntu (Sciences Humaines) ariko ni umushoferi atwara coaster, atuye muri Kigali.
Mu by’ukuri twaramenyanye, uko iminsi igenda ishira turushaho kumenyana kugeraho ansaba ko tubana, ndetse tunabigeza mu miryango irabyemera.
Ubukwe bwacu buri mu kwa kabiri, duteganya gusohora invitation mu kwezi kwa 12 ariko namufatiye mu cyuho ku buryo ubu nabuze amahitamo, yewe n’umutima wanjye ndumva uremerewe, mbese urenda guturika.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, murabizi ko wari umuganda rusange mu Rwanda, nibwo nagize gutya nzi neza ko nawe ntaho ari bujye, mba ndikoze nti, reka nze musure mutunguye namukorere amasuku.
Sha nahageze nka saa yine n’igice, nk’uko byari bisanzwe nahise ninjira mu nzu, kuko hari hashize akanya tuvuganye ambwira ko aryamye, mubajije igihe ari bubyukire ambwira ko ari nka saa sita.
Ninjiye nkuwisanga, mpita ninjira mu cyumba, natunguwe no gusanga arimo gusambana n’umugore, ni ukuri ntari munsi y’imyaka 45, kandi we afite imyaka 30, mbese byahise bimera nk’intambara ivutse.
Nyamugore yahise akubitwa nk’inkuba, mbabazwa n’uko yahise anyita indaya ngo ije kumutesha umutwe, abaza umusore ko ndi umugore we, mu kumusubiza ahita avuga ati ‘uyu ni fiyansi wanjye’. Umugore yahise yambara, afata isakoshi ye arangije arasohoka, asiga ambwiye ati ‘ngaho nawe igeragereze’ arangije acira hasi arasohoka.
Narababaye, nicara muri salo, umusore abura icyo ambwira, arasohoka anyicara iruhande ati ‘mbabarira’ ngo abampaye amakuru ni abashaka kuduteranya, mbese ambwira ibintu byinshi bidahuye,…. Nahise mpaguruka ndataha mbabaye, bimwe byo kwenda kwiyahura.
Kugeza n’iyi saha nabuze uburyo mbyifatamo, mu rugo babona ko hari ikibazo mfite ariko nanze kubivuga, ariko umusore we nta munsi n’umwe atanyoherereza message ansaba imbabazi, ngo duhure ansobanurire ibyamubayeho,… mbese nabuze icyo nkora, mungire inama.