Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ishyano mu Mujyi wa Kigali: Umugore yahakanye ko yibye telefone bayihamagaye basanga yayihishe ahantu, benshi bahita bagwa mu kantu. Inkuru irambuye.

Iyi foto twakoresheje igaragaza tumwe mu duce twa Muhima ntaho ihuriye n’ ibyavuzwe mu nkuru.

Ishyano mu Mujyi wa Kigali , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, umugore yatunguye abantu benshi ubwo yibaga telefone abanza ku bihakana bayihamagaye basanga yayihishe mu mwenda w’ imbere benshi bakunze kwita ikariso.

Amakuru avuga ko umugore wari mu nzira yigendera bisanzwe mu mujyi wa Kigali yaje kunyura ku bantu basabiriza ku Muhima ari nabwo umwe mu bakora umwuga wo gusabiriza yamwibaga telefone ye Tecno. Uyu mugore yibwe na mugenzi we nyuma y’ uko abagore babiri basabiriza babanje kumuyobya ubwo bamusabaga , akaza kwikomereza urugendo ariko ageze imbere abona isakoshi ye irafunguye.

Akimara kubibona , yahise asubira inyuma avuga ko yibwe ndetse abashinzwe umutekano bahita batangira kumufasha kuko yababwiraga ko ashobora kuba yibwe n’ abo bagore, aba bagore basabiriza , bahise bafatwa ariko bombi barabihakana ko nta telefone bamwibye ariko umwe muri bo akanga ko babasaka.

Umwe mu bari aho habereye ako gashya, avuga ko nyuma yo kwanga ko babasaka , bahise bahamagara iyo telefone , iza gusonera mu kenda k’ imbere k’ uwo wangaga ko babasaka. Uyu muturage wari aho yagize ati“Bayihamagaye irasona ariko gacye ku buryo ntawari gupfa kumenya aho iri gusonera, ariko tumvise neza, twumva iri gusonera mu ikariso, twese abari aho dukubitwa n’inkuba, bamwe baranaseka.”

Uyu bari bibye iyo telefone akimara kuyibona yahise akomeza urugendo ndetse avuga ko nta kirego yajya gutangira uyu wari wamwibye kuko telefone ye yayibonye .

Related posts