Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Dore indwara zaguhitana ziterwa no gusomana . Soma iyi nkuru kuko iyo utabyubahirije zirakwica.

Gusomana nubwo biryohera cyane abantu batari bake ndetse yewe bikaba byagirira ingaruka nziza ubuzima bw’ usomye ndetse n’ usomwe, gusa bishobora gutuma habaho guhererekanya ama viruse n’ udukoko kandi bishobora no kwica umuntu akavaho burundu, igihe usomana, udukoko n’amavirus biri mukanwa no mu macandwe  ndetse no mu maraso y’uwo usoma bishobora kukwinjiramo binyuze mu kanwa bitewe na kwa gusomana.

Dore izo ndwara ni izi zikurikira:

 1. Indwara yo gushya iminwa

Gushya iminwa igaturika  byabanjirijwe no kurwara uduheri duturika ku munwa akenshi bibayeho byirirwa ko uwafashwe nabyo yari yagize umuriro mwinshi gusa bishobora kuba ari indwara ukwayo yatewe na virus. Iyi virus yitwa Herpes itera iyi ndwara ishobora guhererekanwa ku buryo bworoshye no gusomana.

  1. Indwara yitwa Meningococcal

Meningococcal ni indwara idakunda kuboneka ariko iriho, aho wanduzwa no kuba ufite udukoko tuyitera yagukororeraho cyangwa se amacandwe ye akaba yakwinjiramo ndetse ikaba yanakwandurira mu kanwa.Iyi ndwara itera ubwoba na muganga uyigusanzemo ni indwara ivurwa igakira byumwihariko iyo imenyekanye hakiri kare ariko nanone ikaba ari indwara yica.Iyi ndwara uwo ifashe akenshi ahinda umuriro mwinshi, akarwara umutwe, akababara mu bikanu ndetse uko igenda imuzahaza ashobora no kugaragaza ubuheri bwinshi cyane ku mubiri bugenda bwibasira ibice bimwe kuri bimwe , iyi ndwara nayo iza ku rutonde rw’indwara zica wakwandurira mu gusomana.

  1. Ibicurane 

Ibicurane byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye, hamwe mu hambere byandurira ni ukuba byava mu kanwa kamwe byinjira mu kandi, aho gusomana bihinduka inzira yihuse kandi y’ubusamo mu kunyaruka kwo guhererekanya ibicurane ndetse n’izindi ndwara zitwara nkabyo.
 

  1. Indwara zimwe z’amenyo

Ese warubizi ko byumwihariko abana batoya, uduhinja baba nta budahangarwa bafite kuburyo baba bashobora kwandura indwara zo mu kanwa ndetse n’izindi zibasira amenyo? Zimwe mu ndwara zo mu kanwa n’izindi zitandukanye z’amenyo nazo ziza ku rutonde rw’indwara  ushobora guterwa no gusomana.

  1. Hepatite B

Kuri ubu benshi bamaze kumenya ububi bw’indwara zifata umwijima. Birashoboka kuba warwara Hepatite B ikakwinjiramo binyuze mu macandwe no mu maraso y’umuntu ufite ubu burwayi. Gusomana rero bishobora gufasha guhererekanya ubu burwayi mu kanya nkako guhumbya. Hepatite B rero ni indwara wakwitabwaho n’abaganga ugahabwa ubuvuzi ntigire icyo igutwara ariko nanone ikaba ari indwara ishobora kwica nayo wakwandurira mu gusomana.

Gusomana rero ntago inama ari ukubivaho burundu gusa impuguke zitandukanye zikugira inama yo kudasoma uwo ubonye wese ndetse no kugendera kure kuba wasoma umuntu uzi neza ko arwaye.
Izi ndwara ziriho ariko nanone usanga ibyago byo kuzanduzanya nanone bitari hejuru cyane gusa ni ingenzi kwita ku isuku yawe yo mu kanwa no kwigengesera mu guhitamo abo wasoma n’abagusoma.
 

Related posts