Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Dore inyungu zifatika umubiri w’ umuntu wungukira mu guhekenya igisheke birimo no gufasha abagore batwite( Soma inkuru yose usobanukirwe kuko ibi byose ni ingenzi)

Ubusanzwe dukunze guhekenya ibisheke ariko ntitumenye neza akamaro k’umutobe wabyo mu gihe turimo kubihekenya, yego nibyo twumva biryoshye gusa reka tuvuge ku mimaro y’umutobe wabyo ku buzima bwacu, Muri iyi nkuru turibanda ku byiza by’igisheke harimo no gufasha abagore batwite.

Ubusanzwe twese tuzi neza akamaro k’isukari gusa iyi sukari iva mu bisheke, ibisheke ni ibimera bihingwa cyane kurusha ibindi byose kuko nibura ku isi buri mwaka hasarurwa ibisheke Toni Miliyari imwe na miliyoni magana umunani , ndetse Ubuhinde na Brazil nibyo bihugu byeza ibisheke byinshi kurusha ibindi bihugu ku isi.

Dore inyungu umubiri wungukira mu guhekenya ibisheke:

  1. Umutobe w’ibisheke utuma umubiri ugarura ubuyanja

Mu by’ukuri umutobe w’ibisheke wongerera umubiri imbaraga mu gihe wumvaga utangiye gucika intege.uyu mutobe w’ibisheke ugira poroteyine yitwa Sucrose ifasha umubiri kugabanya umunaniro.

  1. Umutobe w’ibisheke ufasha umubiri mu rwungano ngogozi

Urwungano ngogozi iyo runaniwe umutobe w’isukari uhita wihutisha igikorwa k’igigora vuba dore ko wifitemo imyunyungugu ya potassium ifasha muri iki gikorwa mu bijyanye no kurwanya impatwe.

  1. Umutobe w’ibisheke utuma amenyo n’umubiri bikomera

Uyu mutobe w’ibisheke ukungahaye ku myunyungugu ya Calcium ndetse iyi myunyu ngugu igira akamaro gakomeye mu gukuza abana bato ndetse n’abakuru aho iyi myunyu ngugu ihita ifasha umubiri w’umuntu mu gukomeza amagufa hamwe n’amenyo.

  1. Umutobe w’ibisheke ufasha abagore batwite

Uyu mutobe w’ibisheke ufite intungamubiri zihambaye twavugamo nka Floric acid hamwe na Vitamini B complex zifasha abagore batwite.Kuboneka kw’izi ntungamubiri mu mutobe w’ibisheke bifasha umwana uri Mu nda kugira ibyago bike byo kuba yavukana ubumuga.

Related posts