Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yategetse ba Minisitiri barimo uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, uw’Ubwikorezi n’uw’Ingabo gukorana bya hafi, kugira ngo harebwe uko hashyirwaho uburyo bwose bw’umutekano n’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma cyongere gufungurwa.
Tshisekedi yasabye ko kiriya kibuga cyongera gufungurwa kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi, ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo ubwo yari ayoboye inama ya 67 y’Abaminisitiri.Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe, mbere y’uko uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru giherereyemo wigarurirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya ubwo yasomeraga kuri Televiziyo y’Igihugu (RTNC) imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu, yatangaje Tshisekedi yibukije ko hakenewe ubufatanye busesuye hagati ya bariya baminisitiri uko ari batatu, kugira ngo kiriya kibuga cy’indege cyongere gukora.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika yahaye amabwiriza Minisitiri w’Intebe w’Umutekano, uw’Ubwikorezi ndetse n’uw’Ingabo, yo gukorana mu buryo buhamye kugira ngo hashyirweho uburyo bw’umutekano n’ubw’ibikoresho bikenewe kugira ngo ikibuga cy’indege cya Goma gifungurirwe ibikorwa by’ubutabazi.”
Muyaya yasobanuye ko imirimo yerekeye gufungura kiriya kibuga iri gutegurwa igomba kwisunga imyanzuronama ya Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), by’umwihariko ku bijyanye no kurinda indege, gucungira umutekano inzira zizakoreshwa n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi no gushyiraho uburyo bunoze bwo gucungira umutekano indege n’imikorere yazo.
Guverinoma ya RDC kandi yanzuye ko raporo y’aho ibikorwa byerekeye gufungura kiriya kibuga bigeze izajya ishyikirizwa Perezida Félix Tshisekedi biciye kuri Minisitiri w’Intebe, kugira ngo hakurikiranwe uko ibikorwa bigenda bishyirwa mu bikorwa, ndetse binakosorwe mu gihe bibaye ngombwa.
Mu mpera z’ukwezi gushize ni bwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kigomba gufungurwa, kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.Icyo gihe umutwe wa AFC/M23 ukigenzura wavuze ko Macron yatangaje iriya gahunda mu gihe kidakwiye, kuko gufungura kiriya kibuga byagakwiye “kureberwa mu rwego rw’ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.”Uyu mutwe wagaragaje ko umutekano mu burasirazuba bwa RDC uhungabanywa n’ibitero bya drone bigabwa ubutitsa n’ingabo za Leta ya Congo bigahitana ubuzima bw’abantu, bigasenya ibikorwa remezo ndeste bikanangiza indege z’ubutabazi ziba zitwara imfashanyo zo muri Walikale na Minembwe.
AFC/M23 yavuze ko nta kibazo cy’ubutabazi kiri muri Goma kuko “abaturage bose bimuwe n’intambara ubu basubiye mu byabo”.Yahamagariye u Bufaransa “kutagwa mu mutego w’imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z’ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaza intwaro irushaho kugira imbaraga, harimo n’iy’umutwe wa FDLR”.Yasabye kandi iki gihugu kwirinda igikorwa cyose cyangwa imyitwarire yose ishobora kwibutsa abaturage bo mu karere k’Ibiyaga Bigari amateka mabi yacyo.
