Muri iyi nkuru yacu, tugiyekugaruka ku butumwa umukobwa atari akwiriye koherereza umusore bakundana cyangwa se ibyo yari akwiriye kwitondera cyane by’umwihariko mu gihe bakundana urukundo rumeze neza.
Niba uri umukobwa mwiza , uhuye n’umusore ufite gahunda maze yifuje ko mukundana kandi urukundo rwanyu byanga bikunze ruzarangirira murugo ubaye umugore we.N’ubwo ari uko biri cyangwa ubitekereza hari bimwe ukwiriye kwirinda nko kumwoherereza ubutumwa butameze neza cyangwa amagambo atameze neza.Mu gihe wandikiye umusore ubutumwa bugifi ntagusubize, ntuzibaze ibibazo byinshi ahubwo uzarebe kuri ubwo butumwa wamwandikiye kuko ashobora kuba atagusubiza kubera ko nawe wamuhaye ubutumwa butamunyuze.
ESE NI UBUHE BUTUMWA UDAKWIRIYE KWEMERERA KUGERA K’UWO MUKUNDANA ?
1.Ku mwandikire igika kitarangira: Abasore ntabwo bakunda kwandikirwa ubutumwa burebure cyane bufite ibika bitarangira.Ahari inshuti yawe irabikunda ariko niwandikira uwo musore ntagusubize, uzamenye ko imyandikire yawe nayo yabigizemo uruhare.
2.Ku mwandikira ngo ‘Nabuze icyo nkora: Iri jambo ntabwo ari ryiza kuba watuma rijya mubutumwa ugiye kwandikira umusore mukundana, banza umenye neza ko uwo musore ari inshuti yawe magara kandi ko akunda umukobwa w’umukozi ndetse uzi gushakashaka hirya no hino.Rero nukomeza gutekereza ko ntakazi ufite ukanabimubwira azageraho agufate nk’imburamukoro cyangwa nk’umukobwa utazi kwirwanaho.
3.Kumuha ubutumwa bukanga: Abasore ntabwo baca kuruhande rwose, ibi uzabibona umunsi wamuhaye ubutumwa butari bwiza, nadafata umwanzuro wo kutazongera kukuvugisha , azakubwiza inani na rimwe.Banza umenye neza ko uwo musore ari mukuru bityo umutware nezaa wirinde ubutumwa bumukanga.
4.Kuki udasubiza ubutumwa bwanjye ?: Aya magambo ntuzatume agera kuwo mukundana kuko we azayafata nk’agasuzuguro, ahari we azatakereza ko udaha agaciro ibyo abarimo ndetse anagufate nk’umukobwa urimo kumwirukaho kuburyo wifata ukamuhatira no gusubiza ubutumwa bwawe.
5.Ni iki kiri hagati yanjye nawe ? : Nawe urabizi, ikiri hagati yawe nawe urakizi kuko ntabwo uri umwana.Uyu musore azatekereza uti ese uyu mukobwa ari ‘Serious’ ? Ibyo bizatuma ubyuka usoma urwandiko rw’uko mutakiri mukwe.
6.Ubutumwa bwo gufuha: Mukobwa mwiza, ubutumwa bujyanye no gufuha bwigumanire, singombwa ko umusore mukundana amenya ko wafushye kugeza ubimuhaye mu butumwa bugufi.Ahari ubumuhaye ari ahantu arikumwe n’abandi bantu, afunguye ubutumwa aziko ari ikintu cyiza umubwiye kumbe nibyo, umva azakwanga wese, byirinde?.
Isoko: Wikihwo