Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Zirikana ko gukundwa atari agahato! Impamvu ukwiriye guhagarika kwinginga umuntu ngo mukundane

Mu buzima tubamo, burya urukundo ni kimwe mu bintu bitangaje Imana yaduhaye. Icyakora zirikana ko gukundwa atari agahato, si ikintu cyangwa ibintu uhatira abantu cyangwa umuntu ngo agukunda, oya gukundwa ni ibintu byikora bitewe nuko umeze uteye imico yawe niyo ihatiriza umuntu kugukunda. Rero hari ubwo usanze umuntu ari guhatiriza abantu ngo bamukunde cyangwa umuntu ngo amukunda mu buryo nawe atazi.

Dore ibintu bizakwereka ko uri kwinginga urukundo mbese ko uri kwinginga abantu cyangwa umuntu ngo agukunda:

1.Buri gihe uhora ubwira abantu ngo bakuvuge ko uri umuntu mwiza

Kuba umuntu mwiza si ibintu ubwiriza abantu kukubwira cyangwa kubwira abandi kuki burya imico y’umuntu niyo igaragaza ko uri umuntu mwiza, mu gihe uri kwinginga abantu ngo bakubone ko uri umuntu mwiza ntakabuza uri kwinginga urukundo mu bantu.

2.Guhora uvuga abandi neza aho kwivuga

Hari ubwo umuntu ahora avuga abantu neza kugura ngo bumve ko ubakunda mbese bagukunde nawe Kandi Wenda muri wowe utabikunze rero icyo gihe uzaba uri kwinginga urukundo.

3.Kwigira uwo utari

Ikindi ikintu kizakwereka ko umuntu Ari kwinginga urukundo ni uko azatangira kwigira uwo atariwe kugira ngo abantu bamukunde Kandi Ari kwigira ibyo Atari.

4.Kwemera gucunaguzwa

Aho ni hahandi umuntu yemera kugaraguzwa agati mbese bamukoresha ibyo bashatse kugira ngo arebe ko bamukunda, icyo gihe nabwo bifatwa nko kwinginga abantu ngo bamukunde.

5.Gutanga impano nyinshi

Ikindi umuntu uri kwinginga ngo bamukunde akunda guha abo bantu ashaka ko bamukunda impano nyinshi Kandi yewe abo aha izo mpano batazicyeneye.

Urukundo si ikintu wingingira abantu, zirikana ko uri umuntu uteye ukwawe ndetse ko uzabona umuntu cyangwa abantu bagukundira uko umeze utarinze kujya kwigira uko utameze.

Related posts