Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Zahinduye imirishyo muri FERWAFA Muhire Henry hari inshingano yakuweho.INKURU

Zahunduye imirishyo muri FERWAFA Muhire Henry uheruka kugaruka mu kazi nyuma yo guhagarikwa , yagabanyirijwe inshingano kubera akazi kenshi afite muri ino minsi.

Kuri ubu  umunyabanga Mukuru wa FERWAFA , Muhire Henry utari kuboneka cyane munshingano ze , zimwe mu nshingano ze zahawe Umujyanama mu by’amategeko muri iri shyirahamwe Jules Karangwa.

Muri FERWAFA hamaze iminsi havugwamo amakuru menshi atari meza ,hakomeje kubamo impinduka , ubu hagezweho mu bunyamabanga bukuru.

Nkuko bisobanurwa neza Muhire Henry nubwo yagarutse mu kazi , uyu mugabo ntabwo ari kugaragara cyane mu nshingano ze avugira Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru.

Ibintu byahindutse kuko Jules Karangwa usanzwe ari Umujyanama wa Ferwafa mu by’amategeko, yavuze ko hari inshingano z’Umunyamabanga Mukuru agiye kuba afashe kubera akazi kenshi Muhire afite.

Bishatse kuvuga ko zimwe mu nshingano zari zifitwe na Muhire Henry zimuriwe mu maboko y’uyu mujyanama mu by’amategeko.

FERWAFA iheruka gutanza ko Muhire Henry yagarutse mu mirimo ye nyuma y’iminsi 15 yari amaze yarahagaritswe shingano ze kubera ibyo yari akurikiranyweho na RIB.

Related posts