Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Zaba na Lynda beruriye abakunzi babo ku mugaragaro ko basubiranye ndetse ko batazatandukana

 

Mu kiganiro cyanyuze ku muyoboro wa YouTube Lynda Priya Tv umukonnyi wa Filimi Nyarwanda wamenyekanye ku izina nka Zaban yatangaje ko hari haciyemo amezi agera ku munani atandukanye n’inshuti ye Lynda bakoranaga cyane ibi byatumye benshi mu nshuti ze, abafana ndetse n’abakunzi be bamwanga bamuziza gutandukana na Lynda. Ku rundi ruhande avuga ko icyari cyarabatandukanije kitanabarebaga.

Avuga ibi Zaba mu buhamya bwe yavuze ko yamaze amezi atatu yose akorana na Lynda nyamara baratandukanye bakabikora mu buryo bwo kwanga kwica akazi aho yavuze ko muri Filime yitwa Depression uhereye kuri episode ya 18 kugera ku ya 46 ari nayo ya nyuma isoza Session iki gihe cyose bari batakiri mu rukundo.

Mu makuru uko avugwa n’abakunda gukurikirana imyidagaduro Nyarwanda by’umwihariko ibya Filimi Nyarwanda bavuga ko Zaba na Lynda batandukana byatewe n’uburyo bari baratangiye kwisanzuranaho bikabije bikagera no mu kazi bakora Kandi ari akazi kabonwa na buri wese mu mashusho ugasanga barasomana bikagera ku miryango yabo bombi n’inshuti zabo ibi byatumye imiryango ibyinjiramo cyane cyane iy’umukobwa bityo batangira kubuza umukobwa gukomeza umubano.

Nyuma abakunzi babo bombi bakundaga gukurikirana Filimi zabo babashyizeho igitutu bifuza ko basubirana yaba ku ruhande rwa Zaba ndetse n’urwa Lynda.

Nyuma Zaba yaje gufata iya mbere asaba Lynda ko bakwirengagiza ibyo bapfa bakongera baguhuza bagakora akazi batitaye ku rukundo rwabo.

Kugeza ubu Lynda na Zaba bari mu gihe cyo gusubirana cyane cyane bibanda mu kazi kabo gusa ntibaragera ku kigero cyo kongera guhuza ibikorwa byabo byose nk’uko byari bimeze nka mbere.

Related posts