Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Youssef wakoze ibitangaza bitazibagirana muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kumvikana na mucyeba wa Rayon Sports aho azagurwa arenga miliyoni 30

Umukinnyi usatira izamu aciye mu mpande cyangwa agakina inyuma ya ba rutahizamu, Youssef Rharb ukomoka mu gihugu cya Morocco ari mu nzira zo kugaruka gukina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe.

Uyu mukinnyi wari ufite impano idashidikanywaho yabaye mu ikipe ya Rayon Sports amezi akabakaba atandatu aho yayikiniye imikino ibanza muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-2022.

Impamvu nyamukuru yatumye ava mu ikipe ya Rayon Sports imburagihe ni uko yari abayeho mu buzima bubi bituma afata icyemezo cyo gutandukana n’iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Muri Mutarama uyu mwaka Youssef Rharb yongeye gutakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports ayisaba kuyigarukamo akayikinira amezi atandatu ariko Rayon Sports imutera umugongo ihitamo gusinyisha Joachiam Ojera batijwe na Uganda Revenue Authority FC ‘URA FC’.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Youssef Rharb yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko niramuka itwaye igikombe cya shampiyona ikabona itike yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League azahita ayisinyira aho bivugwa ko izamuha miliyoni zikabakaba 30 z’Amanyarwanda agasinya amasezerano y’umwaka umwe.

Youssef Rharb ni umukinnyi w’igihangange ku buryo buri kipe yose mu Rwanda yamwifuza by’umwihariko ikipe iri mu mikino Nyafurika hari byinshi yayifasha.

Related posts