Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Yishe umugore we amukuyemo ijisho rimwe ahuruza urubyaro ruryamye ngo ruze rurebe

Muri Kenya umumotari yishe umugore we amuciye ijisho nyuma yihutira kujya gukangura umukobwa we ngo aze arebe ibyo akoreye nyina nawe ashaka kwiyahura kubw’amahirwe bamutabara nyuma atarashiramo umwuka

Amakuru yatanzwe n’uwo mwana w’umukobwa, yavuze ko se yishe nyina amaze ku mwica ahita amusanga mu cyumba aramubwira ngo naze arebe ibyo akoreye nyina.

Umwana yabyutse abona se afite icyuma kiriho amaraso arebye nyina asanga yapfuye aciwe ijosi.

Uwo umumotari wakoreraga mu gace ka Kasai, nk’uko rubanda.rw yabitangaje amakuru avuga ko yamaze gukora ayo mabara ahita ashaka kwiyahura umukobwa we aratabaza bahita bamufata atarashiramo umwuka.

Polisi yahise ihagera bahita bamutwara kwa muganga kugirango baramire ubuzima bwe

Gusa ntamakuru yandi avuga icyatumye uwo mugabo yica uwo mugore, usibye ko hacyekwa amakimbirane yo murugo.

Related posts