Yibaga arimo gushaka ibizabatunga! Uko umusore w’ imyaka 18 yiyambuye ubuzima   kubera umukobwa yimariyemo

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma ,mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Kabeza ,humvikanye inkuru   y’ inshamugongo yababaje benshi  nyuma y’ uko umusore uri mu kigero cy’ imyaka 18 yiyambuye ubuzima kubera umukobwa yari yarimariyemo.

Uko byatangiye kugira ngo uyu musore afate umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abitewe n’ uwo yakundaga!

Amakuru avuga ko uyu musore ngo mbere yo kugira ngo yiyahure yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko naramuka amwanze  yiyambura ubuzima.

Ngo umukobwa yaje kubwira umuhungu ko nakomeza ingeso zo kwiba ari bumwange gusa abiretse atamwanga. Umwe mu batanze amakuru yagize ati”
“yambwiye ko umuntu utumye yiyahura ari umukobwa bakundanaga witwa Bamurange, ati ‘sinzigere nkunda umuntu ngo mwimariremo’”.

Uyu musore nta kindi yakoze ahubwo ngo yahise  ajya kwa Nyirakuru ababwira ko amaze kunywa imiti yica imbeba, ko yiyahuye kuko atumva impamvu umukobwa bakundanaga yamwanze, nyuma bagerageje kumuha amata, arayagarura, bamwohereza kwa muganga gusa yapfuye mu gitondo cyo ku wa 04 Nzeri 2025.

Umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko yamuhamagaye ati “sinzongera kubababaza wowe na Nyogokuru, nyuma ambaza niba mperuka kuvugana na Bamurange ndamuhakanira, ngo ese wumva azampa imbabazi musubiza ko bazabiganiraho, nyuma baje kumbwira ko yiyahuye anyweye imiti y’imbeba”.

Bamurange wakundanaga na nyakwigendera yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo gusa aza kumubwira ko batandukana natareka ingeso y’ubujura yagiraga. Mbere y’uko uyu musore yiyahura bari babanje kuvugana umukobwa amubwira ko atamwanze ahubwo yanze ingeso ye.

Seberundi Ephrem Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Ririma , yemeje aya makuru avuga ko uyu musore yari asanganywe imyitwarire mibi gusa icyabaye intandaro ku kwiyambura ubuzima ntiremezwa neza.

Uyu mukobwa wakundanaga na nyakwigendera nawe yamukundaga kuko nawe yaje gutungurwa no kumva ko uyu musore yiyambuye ubuzima icyahise gituma nawe agwa muri koma ,ubu arimo kwitabwaho n’ abaganga ku Kigo nderabuzima cya Ririma giherereye mu Karere ka Bugesera.

Francois Nshimiyimana/ i Bugesera