Nishimwe Naomie,wabaye Miss w’ u Rwanda 2020, yasobanuye agahinda gakabije yahuye nako ubwo hasohokaga amanota yabarangije amashuri yisumbuye.
Ibi Miss Naomie yabitangaje mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025 yagiranye n’urubyiruko rw’abakobwa rusengera muri ‘Women Foundation Ministries’ cyiswe ‘Girls Impact Gathering’ cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Empowered to Empower”.
Uyu Naomie yagarutse ku rugendo rwe muri Miss Rwanda kugeza atsinze ariko ibyari byishimo biza kuzamo amarira bikomotse ku manota yagize mu Kizami cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
Miss Naomie ubwo yari ageze kuri iyi ngingo yameze nk’ufashwe n’amarangamutima n’amarira yenda kuza, avuga uburyo kumucyurira ku mbuga nkoranyambaga ko ari umuswa yagize amanota make mu kizamini cya Leta byamuteye agahinda gakomeye.Ati “Twese twanyuze mu mashuri yisumbuye, hari abantu babonye amanota meza ariko hari n’ababonye amabi, ariko Imana ikunyuza mu kintu kugira ngo wige cyangwa uzacyigishe abandi. Ubwo mu rugo byashyushye nabaye Nyampinga abandi bana batanu ntabwo bavuga ibintu byose ni Naomie ariko amanota asohotse ndavuga nti noneho Mana yanjye.”“Amanota yarasohotse, natangiye kwishidikayaho noneho ndavuga ngo mfite iri Kamba ariko reba amanota yanjye […] icyo gihe nta n’icyizere nari nkifitiye noneho Covid izamo twese turi mu rugo, wabaye Nyampinga w’u Rwanda wakweretse abantu icyo gukora, noneho napositinga ifoto umuntu akaza ngo wowe uri umuswa urashyira hanze amafoto nicyo twagutoreye […] natangiye gusenga kuko nagize agahinda gakabije.”
Amasengesho yakoze afatanyije n’umuryango we ni yo yamugaruriye icyizere byanageze igihe aza kurota umuntu amubwira ko yiyizi azi uwo ari we ndetse ko amanota yagize atari yo asobanura uwo ari we ngo yibuke ko yatsinze abantu ibihumbi 2000 muri Miss Rwanda rero ari ukubera icyo Imana yamutoranyirije guhagararira abantu. Ibyo byatumye yongera kwigarurira icyizere.
Miss Nishimwe Naomie yasoje amashuri yisumbuye mu 2019 kuri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (Maths, Economics and Geography [MEG]). Amanota yasohotse aragaragaza ko yagize 13 kuri 73 icyo gihe aya manota asohoka abakoresha imbuga nkoranyambaga bayasamiye hejuru batangira ku mwiha karahava ibyo byahise bituma agira depression nk’ uko yasobanuye haruguru.
Ifoto: Inyarwanda
FRANCOIS nshimiyimana Kglnews