Umwarimukazi akomeje gutungura abantu benshi hirya no hino ku isi nyuma y’ uko afashe umwana w’ imyaka 11 y’ amavuko maze avuga ko yamugereye ku byifuza by’ anyuma kurusha abandi bagabo bose yahuye nawe.
Ni Umwalimukazi w’imyaka 34 y’amavuko yashutse umwana w’imyaka 11 yigishaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza aza i we amufata ku ngufu ;abajijwe avuga ko uwo mwana yamukururaga kandi ko aruta abagabo benshi.
Mu mujyi wa Mt. Zion, muri Leta ya Illinois, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haravugwa inkuru y’umugore witwa Alley Bardfield, wahoze ari umwarimu mu ishuri ribanza rqya Decatur Public Schools, wahamijwe n’urukiko nyuma yo kwemera icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 11.
Uyu mugore w’imyaka 34, ufite abana batatu, yemeye ko yagiye yinginga uwo mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu ngo aze iwe mu rugo kugirango bamarane amasaha menshi barimo gukina, maze akamufata ku ngufu inshuro zitandukanye.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko nyina w’uwo mwana yabonaga impinduka mu myitwarire y’umuhungu we, bikamusunikira gusuzuma telefoni ye.
Mu butumwa bwo kuri telefoni, nyina yabonye amafoto n’amagambo y’urukundo hagati y’uwo mwana n’umwarimukazi, harimo n’ubutumwa bwoherejwe n’uyu mugore burimo amagambo y’urukundo ndetse n’ubundi bufasha bw’amafaranga bungana na $700 yagiye amwoherereza mu mezi yari ashize.
Polisi yifashishije umuhungu ndetse na nyina mu gikorwa cyihariye cyo gushaka ibimenyetso, aho uwo mwana yohereje ubutumwa bushukana ku mwarimukazi, bumusaba ko bazongera kubonana na we arabyemera mu butumwa bwafashwe nk’ibimenyetso simusiga.
Mu iperereza ryimbitse ryakozwe, uwo mwana yatangaje ko ku itariki ya 29 Werurwe, ubwo yari kwa Bardfield, yamujyanye mu cyumba cye, bakambara ubusa bombi, hanyuma akamusambanya ku gahato. Nyuma y’iki gikorwa, uwo mwana yajyanywe ku bitaro bya HSHS St. John’s Hospital, aho yakorewe ibizamini bya gihanga bikorerwa abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina .
Alley Bardfield yafashwe ku itariki ya 1 Mata 2024, mu rugo rwe, nyuma y’uko polisi yari imaze kubona ibimenyetso bihagije. Yaje kwemera icyaha mu rukiko, ariko yiregura avuga ko uyu mwana ari we watangiye kumukurura mu nguni zose kandi ko arusha abagabo benshi mu cyumba cy’ibanga.
Byaje kugaragara ko ndetse yamwoherereje amafoto yambaye ubusa abinyujije kuri CashApp.Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 10, ariko ruvuga ko hari amahirwe ko yajya mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, ibintu byarakaje cyane umuryango w’uwo mwana, wafashe icyemezo cyo kuva mu rukiko utavuze n’ijambo na rimwe.
Umushinjacyaha mukuru wa Macon County, Diane Couri, yavuze ko we yari yasabiye uyu mwana igihano cya imyaka 40, agaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bigomba guhanwa bikomeye cyane cyane iyo bikozwe n’umuntu ufite inshingano zo kurinda no kwigisha abana.
Src : themirror.com
Ba uwa Mbere mu kubona amakuru yacu ya buri munsi