Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Yateye umugongo Mukura yisangira Trump, Musanze FC yasinyishije Iradukunda Bertrand na Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Ghana

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Iradukunda Bertrand na Muhammed Sulley ukomoka muri Ghana, bamaze gusinyira ikipe ya Musanze FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Ikipe ya musanze mu ijoro ryo Ku WA 30 Nyakanga 2023 nibyo ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo yanditse iti: “Twishimiye kubamenyesha ko twasinyishije Iradukunda Bertrand na Muhammed soulley”.

Iradukunda Bertrand umwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport ndetse yanakiniye ikipe ya Mukura Victory Sports, APR FC, Police FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse akaba yarakiniye n’ikipe ya Township Rollers yo muri Botswana.

Ntabwo ari Bertrand gusa Musanze FC yasinyishije, ahubwo yanahaye amasezerano y’imyaka ibiri Muhammad Sulley rutahizamu ukomoka muri Ghana, wakiniye amakipe arimo King Faisal FC y’iwabo muri Ghana.

Bertrand yifujwe n’ikipe ya mukura Victory Sports gusa ntibyakunda bitewe n’uko yacaga amafaranga menshi.

Related posts