Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Yategereje amasaha umunani biba ibyubusa! Uko Diamond Platnumz yasuzuguwe nk’abahinzi bo muri Kenya

Ubuhanga bwose n’amafaranga waba ufite bifite aho bigarukira kuko bitakugeza aho wifuza nk’umwana w’umuntu.

Diamond Platnumz umwe muhanzi bakomeye mu Karere ndetse no muri Afurika muri rusange yatamajwe nabagenzi be yashakaga ko bakorana indirimbo ariko bamubera ibamba kuko yabategereje amasaha menshi ariko bikaza kurangira bamuhakaniye ko batakorana nawe.

Ibi bikaba byatangajwe n’umwe mubagize itsinda rya P_Unit ririmba ryo mugihugu cya Kenya Hip hop aho yatangaje ko Diamond yigeze gushaka ko bakorana indirimbo ariko bakamutera utwatsi.

Ni itsinda rigizwe n’abasore batatu aribo Frasha, Gabu, Bon- Eye.

Bon-Eye akaba ariwe watangaje ibyo aho yagize ati” Byari umunsi umwe ubwo Diamond Platnumz yadutegerereje hanze ya hoteli twari twarayemo amasaha umunani yose ashaka kudusaba ko dukora indirimbo ariko turamuhakanira”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo Diamond Platnumz yabategereje amasaha umunani bitanabujije kumuhakanira kuko batakorana n’umuhanzi ubonetse wese.

Cyakora Bon-Eye yavuze ko bamufashije kuba yakorana indirimbo na Rick Ross wo muri Leta zunze ubumwe za America

Uyu muhanzi yasoje avugako indirimbo Diamond yifuza ko bakorana ari Ntampata Wapi yagiye hanze mu Gushyingo 2014.

Related posts